Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Yasosi ya APR FC ishobora kumenekamo inshishi. US Monastir igiye gutanga ikirego iregera igitego cyayo cyanzwe n’abasifuzi. dore icyo US Monastir ishinja APR FC!

Mumpera z’icyumweru gishize, nibwo abafana ba APR FC bishimye ibyishimo byinshi ariko kurundi ruhande bivanze n’amarira kuberako iyikipe yaje gutsinda ikipe ya US Monastir igitego kimwe kubusa.wakwibaza ngo mbese ko bari batsinze niki kintu cyatumye aba bafana barira ?Komeza usome iyinkuru witonze uraza gusobanukirwa byinshi kuri yo.

Umukino wabaye kumunsi wo kuwa6 wari ishiraniro kumpande zombi. nkuko bisanzwe ikipe ya APR FC yariri murugo izagutangira ifungura amazamu kumunota wa 18 gusa nibwo Mungunga Yve yarafunguye amazamu maze igice cya1 kia kurangira ari igitego kimwe cya APR FC kubusa bwa US Monastir. igice cya2 kigitangira, ikipe ya US MONASTIR noneho yaje yataka ndetse bigeze kumunota wa 80 iyikipe iza gutsinda igitego kiza cyane ariko umusifuzi w’i Burundi aza gusifura avuga ko umukinnyi watsinze icyo gitego yari yaraririye. ibi byaje guteza impaka ndende ndetse bituma habaho gushwana gukomeye cyane kuko umuntu wese waruri kukibuga yemwe n’abafana ba APR FC bazi ibyumupira barabibonye ko uyumusifuzi yibye iyikipe yo mubarabu ya US Monastir.

Ubwo umukino warurangiye, abayobozi ba US Monastir bahise batangaza ko badashobora kwihanganira ibibereye ikigali ko ndetse uko byagenda ko se iyikipe igomba gutanga ikirego maze niba uyumusifuzi yahawe ibyo bo bise bitugukwaha ngo akaba yabiryozwa ndetse ngo nuwaba yabigizemo uruhare wese akaba yabibazwa ngo kugirango iyikipe ya US Monastir ikunde ibone ubutabera.

Biteganyijwe ko hazaba umukino wo kwishyura uzabera muri Tuniziya aho ubuyobozi bw’iyikipe ya US Monastir bwari i kigali budaciye kuruhande bwatangaje ko ibyabereye i kigali bigomba kubagaruka mugihe bazaba bagiye gukina umukino wo kwishyura. ayamagambo rero akaba ariyo yashavuje abafana ba APR FC ndetse batangira gutekereza ko iyikipe ishobora kuzatsindwa umuba w’ibitego nigera muri Tunizia.

Related posts