Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Yasanze ibyo kurisha Ifi n’Inkoko bitaramba! Bizimana Yannick nyuma yo kurekurwa na APR yatangaje amagambo akomeye

Rutahizamu wanyuze mu makipe ya APR na Rayon Sports, Bizimana Yannick avuga ko yaje gusanga APR na Rayon Sports zidatandukanye cyane kuko yombi ari amakipe akomeye mu gihugu, bitandukanye n’uko yinjiye muri APR FC avuga.

Ni amagambo yavuze nyuma yo kurangiza amasezereno muri APR FC yari amaze imyaka ine akinira maze agatandukana na yo kimwe na bagenzi be batatu bagizwe na Omborenga Fitina, Ishimwe Christian na Rwabuhihi Aimé Placide kuri uyu wa Gatatu.

Bizimana Yannick yagize ati “Njye nasanze nta tandukaniro riri hagati ya APR na Rayon Sports kuko yose ni amakipe ya mbere mu Rwanda.”

Aya magambo yakuruye ukutavugwaho rumwe, atari uburemere bwayo ahubwo hashingiwe ku byo yatangaje ubwo yasinyaga muri APR FC muri Nyakanga 2020.

Icyo gihe yagize ati “Nejejwe cyane no kuba ndi umukinnyi wa APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo, ni ikipe iharanira gutwara ibikombe kandi ikaba ari ikipe ifata neza abakinnyi bayo ari nabyo bituma buri mukinnyi wese yakwifuza kuba mu muryango wa APR FC.”

Ibi kandi bihuzwa n’ibyo yari yatangaje avuga ko umukinnyi wese ugiye muri APR FC aba agiye mu guhindura ubuzima bukaba bwiza mu cyo yise “Kurisha Ifi Inkoko.”

Yannick yitwaye neza mu bihe bye bya mbere ndetse akajya anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, gusa nyuma y’uko APR FC isuburiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga maze ikazana Umunya-Nigeria Victor Mbaoma, Yannick yatangiye kubura umwanya uhagije wo gukina.

Bizimana Yannick yinjiye muri APR FC mu Mpeshyi ya 2020 aturutse muri Rayon Sports atanzweho miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe yerekaniwe hamwe n’abandi bakinnyi bashya barimo Nzansimfura Keddy ufasha abataha izamu wakiniraga Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego bombi bari baturutse muri AS Muhanga.

Yannick Bizimama asoje amasezereno ye muri APR
Nyuma yo gukinira APR na Rayon Sports, Yannick yasanze nta tandukaniro!

Related posts