Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yasanze arimo gukina n’ abandi bana ku irembo rye! Uko umugabo w’ i Bugesera yasambanyije umwana w’ imyaka 13.

 

Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru y’ umugabo wasambanyije umwana w’ imyaka 13 y’ amavuko ubwo yari amusanze arimo gukina ku irembo n’ abandi bana.

Kuri ubu Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye Urukiko rw’ ibanze rwa Nyamata, Dosiye y’ umugabo w’ imyaka 77 wasambanyije umwana w’ umukobwa w’ imyaka 13 y’ amavuko ,bumusabira gufungwa by’ agateganyo.

Iki cyaha uyu mugabo aregwa yagikoreye mu Kagari ka Gihembe , mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 27 Mutarama 2025 nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru dekesha aya makuru bubivuga.

Ngo kuri uwo munsi uregwa yasambanyije uwo mwana, nyuma yo kumusanga akina n’ abandi bana ku irembe rye ,abo bana bandi akabaha amafaranga ijana(100frw) ngo bajye kugura biscuit akamusigarana ,bamara kugenda akamujyana mu cyumba akamusambanya.

Naho adapfundira imitwe! Perezida Tshisekedi noneho yatakambiye amadini ngo aze amufashe kurwanya M23.

 

Umwana wasambanyijwe avuga ko ari inshuro ya Kabiri uyu musaza yari amusambanyije,ndetse hari n’ umutangabuhamya wemeje ko yabonye uwo mwana asohoka mu cyumba cy’ uwo musaza. Ku ruhande rwe ariko ,uregwa ahakana icyaha akurikiranyweho nk’ uko iyi nkuru ikomeza ivuga .

Itegeko rivuga iki?

Icyaha cyo gusambanya umwana,giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’ Itegeko n°059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

Related posts