Mumpera z’ukwezi kwa Kamena nibwo hasakaye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Pastor Niyonshuti Theogene (Inzuhuke) waguye mumpanuka ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda.
Nyuma y’urupfu rwe hagiye havugwa byinshi bitandukanye ari ibyiza ndetse n’ibibi nyamara Hari inkuru yamuvuzweho itari nziza yatumye n’izindi zose zititabwaho ahubwo abantu bagakomeza kwibaza niba ibyo bari kumva aribyo.
Hashize iminsi kumbuga nkoranyambaga hari inkuru y’umugore uvuga ko yabyaranye na nyakwigendera Pastor Theogene, umwana wabo ngo akaba ubu afite imyaka 6 ndetse uyu mugore akavuga ko Pastor Theogene yamusize amuteye indi nda.
Izi nkuru zashyizwe mumajwi n’uwiyita Apotre Yongwe, aho uyu mugore ubwe yivugiye ko yishyuwe amafaranga ibihumbi 50 ngo atangaze izi nkuru aya mafaranga akaba yarayahawe nuyu mugabo Yongwe.
Kuri uyu wakabiri umukinnyikazi wa Filime Bahavu Jannete yahishuye ko umugore wa Pastor Theogene Uwanyana Assia yababajwe cyane nizi nkuru mbi zibihuha kurusha kumushyingura.
Bahavu yagize ati ” Mama Pastor yababajwe cyane ninkuru mbi zavuzwe kumugabo we kurusha igihe yarari kumushyingura”
Ibi Bahavu abivuze nyuma yo gusura umugore wa Pastor Theogene, avuga ko nubwo Assia yambaye gukomera iyo muganiriye wumva ko akomeretse cyane.
Bahavu yasabye inshuti z’umugore wa Pastor Theogene Assia kumuba hafi nubwo agaragara nk’intwari kuko agerageza kwikomeza.
Anasaba abamaze iminsi bakwirakwiza izo nkuru mbi kubireka ahubwo abagera Assia akabaha amakuru y’ukuri.
Yanaburiye abagerageza kuzamukira kubyago byabagenzi babo kugirango bakunde bamamare cyangwa bamenyekane ko babireka bakanyura munzira nziza.
Byagiye bivugwa ko uyu mugabo Yongwe wari wihishe inyuma yibyavugwaga ko yashatse kuzamukira ku izina rya Pastor Theogene.