Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Yari agikwiye pe kuko yacunguye iyi kipe! Umukinnyi wa Rayon Sports urahabwa igihembo cy’ukwezi kwa 3 hagati ya Onana, Luvumbu na Eric yamenyekanye

 

Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports itangaje umwe mu bakinnyi izakuramo umukinnyi w’ukwezi kwa 3 hagati ya Leandre Willy Essomba Onana, Hertier Luvumbu hamwe na Ngendahimana Eric ariko umwe urahabwa iki gihembo yamenyekanye.

Muri aba bakinnyi bose baratorwamo umwe urahabwa igihembo cy’ukwezi, bose iyo urebye buri muntu kumwanya we yitwaye neza kandi cyane ku buryo abafana babura uwarushije abandi. KIGALI NEWS twaje kumenya ko Leandre Willy Essomba Onana ari we uribuze guhabwa iki gihembo nubwo bitarashyirwa ahagaragara.

Iki gihembo byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kandi tariki ya 4 Gicurasi 2023, ari bwo uruganda rwa SKOL rufatanije na Rayon Sports bari bwakirize igihembo uyu mukinnyi mu masaha y’igicamunsi.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukomeza kwitegura umukino wa Shampiyona ifite muri iyi wikendi n’ikipe ya Gorilla FC mu mukino izaba ifite morare iri hejuru kubera uko yitwaye mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro igatsinda Police FC ibitego 3-2.

 

Related posts