Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Yanze agasuzuguro! Uko gusuzugurwa byateye Knowless kwiga Master’s

Umuhanzikazi ukunzwe n’abenshi yaba hano mu Rwanda ndetse no mu karere Butera Knowless, ni umuhanzi akaba n’umubyeyi akaba yatangaje ikintu cyatumye benshi bamukurira ingofero.

Uyu muhanzi ubwo yari mukiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko abahanzi bambitswe isura mbi ndetse bagafata abakora uwo mwuga cyangwa ako kazi nkabantu babuze icyo bakora ndetse kwiga byananiye kandi bananiranye mu miryango yabo.

Knowless yavuzeko kugirango akureho iyo myumvire yahisemo kujya gushaka imyamyabumenyi ya Master’s kugirango yerekaneko nabo bashoboye.

Yakomeje avuga ko kuba bakora akazi k’ubuhanzi ari ikintu bahisemo kandi benshi bibatunze atari uko babuze icyo bakora ahubwo ariyo mahitamo yabo.

Knowless akaba yavuzeko yabikoze mu rwego rwo guca agasuzuguro ndetse no kwerekana ko bishoboka.

Butera Knowless ni umuhanzi ubarizwa muri KinaMusic iyoborwa n’umugabo Clement.

Related posts