Fiston Ndayisaba [N. Fiston] uri mu bahanzi bafite inkomoko mu Rwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo ye yitwa “NI YESU” ishima kandi igahimbaza urukundo yezu yatwiguranye.
Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Boris mu gihe amashusho yakozwe na Jado x i Parlement muri Finland.
Fiston Ndayisaba ni umwe mu mpirimbanyi z’iterambere ry’umuziki nyarwanda, aho awuteza imbere binyuze mu bitaramo atumiramo abahanzi baturutse mu Rwanda.
Ubusanzwe, Fiston Ndayisaba ni umwanditsi w’indirimbo zisingiza Imana ndetse n’umutoza w’amajwi, akanategura ibitaramo bitandukanye muri Finland nk’umusanzu we mu guteza imbere umuziki nyarwanda dore ko tariki ya 7 Kamena 2025 yari yatumiye Bosco Nshuti mu gitaramo kandi cyagenze neza cyane.
Urugendo rwe mu muziki rwatangiye mu myaka itanu ishize, indirimbo ye ya mbere akaba yarayise “Nipe Saha Modja.” Uhereye ubwo yakomeje gushyira hanze ibihangano bye, kugeza ubu amaze gusohora indirimbo zirindwi ndetse afite izindi zikiri muri studio.
Uyu muramyi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko yinjiye mu muziki nyuma yo gusanga ari umuhamagaro w’Imana, kugira ngo asangize isi ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Intego ye ishingiye ku magambo yo muri Matayo 28:19-20, agira ati: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatize mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.
N. Fiston yavuze ko intego ye ari ugukoresha impano Imana yamuhaye, kugira ngo abantu bahinduke abigishwa ba Yesu, babatizwe bamwakira nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Indirimbo ze by’umwihariko inshya yashyize hanze mu minsi ishize “Ni Yesu”, azitura buri wese utaramurikirwa n’Umucyo w’Agakiza, ndetse n’abakristo bose muri rusange.
Fiston Ndayisaba ni umugabo wubatse, ufite umugore n’umwana umwe. Ni umunyarwanda uba i Espoo muri Finland, akaba asengera mu Itorero rya Pantekote ndetse akaba n’umuramyi muri iryo torero.

Reba hano indirimbo nshya ” NI YESU” ya N.Fiston yakunzwe na benshi.
Indi ndirimbo ya N.Fiston wakumva nayo aherutse gushyira hanze