Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Yanga Africans byayisabye iminota 87 kugira ngo itsinde  Dodoma Jiji.

Ikipe ya Yanga Africans yatsinze Dodoma Jiji igitego 1-0 cyatsinzwe na Mudathir Yahya ku munota wa 87.

Ni mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona ya Tanzania wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2023.

Ni umukino rwari rwabuze gica ku mpande zombi cyane ko byasabye iminota 87 kugira ngo ikipe ya Yanga ibone amanota atatu imbumbe kuko byasaga nk’ibigiye kurangira amakipe yombi anganyije akagabana amanota.

Gusa ikipe ya Dodoma Jiji ku burangare bwa ba myugariro bayo ikipe nkuru nka Yanga SC yaje kubona urushundura binyuze kuri rutahizamu wayo Mudathir Yahya.

Gutsinda Uyu mukino kwa Yanga SC byatumye ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota 34 n’ibitego 26 yizigamye nyuma y’imikino 13.

Ku mwanya wa Kabiri hari ikipe ya AZAM FC n’amanota 31 aho irushwa amanota atatu yonyine n’ikipe ya mbere.

Ikipe ya Simba SC iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 26 nyuma y’imikino 11 imaze gukina.

Ku munsi w’ejo saa 15:00 Simba SC irasura ikipe ya Tabora United iri ku mwanya wa 12,ikazonera kugaruka mu kibuga kuwa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 ikina na AZAM FC.

Ni mu gihe ikipe ya Yanga SC izasubira mu kibuga ku wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024 bakina na Mashujaa iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts