Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Yamaze kubona undi ugusimbura kubera utakimugerera ku ngingo ashaka! Dore bimwe mu bimenyetso byizewe bizakwereka ko umukunzi wawe arimo kukwikuramo umunsi ku munsi

Niba uri mu rukundo cyangwa se ufite umukunzi ariko ukabona bitagenda neza bitewe n’uburyo mwari mubanye mukimenyana, hari amahirwe menshi ko muri mu nzira yo gutandukana, Hari ibintu bimwe na bimwe byagufasha kumenya ko umukunzi wawe atacyikwiyumvamo, cyangwa se ubushuti bwanyu bugana ku musozo:

Niba yari asanzwe aguhamagara kuri telefone inshuro eshatu (urugero) ku munsi, ukabona atangiye kugabanya akaguhamagara rimwe cyangwa se bukira atanaguhamagaye ngo anakubaze uko umunsi wagenze, icyo gihe haba harimo akantu. Tutirengagije ko wenda hari impamvu z’akazi gashobora kumubana kenshi, ariko ntiyabura n’iminota 5 y’ubutumwa bugufi kandi n’iyo byaba kubura umwanya ntiwawubura iminsi yose.

 Muhanga: Umwarimu w’ igishaga muri Kaminuza yapfuye urupfu rwashenguye benshi kubera ibyo yakorewe
Niba mwari musanzwe musohokana nko mu mpera z’icyumweru, mugasangira, mukanaganira ku by’urukundo rwanyu ukabona atangiye kuguha impamvu wenda ngo mfite gahunda n’izindi nshuti ze cyangwa ngo ndananiwe ndumva nshaka kuruhuka, ihangane tuzajyayo ubutaha, ugasanga nta mwanya akiguha, icyo gihe ntaba akikwiyumvamo.

Niba mu gihe mwabaga muri kumwe warashoboraga gufata telefone ye nta rwikekwe agufiteho, ariko ugasanga muri icyo gihe niba munahuye adashobora gushyira telefone ye hasi yirinda ko wayifata, icyo gihe hari icyo aba agukinga.

Niba yarakugishaga inama y’ikintu runaka agiye gukora ubu ukabona cyangwa ukumva abikubwiye byararangiye, menya ko bitameze neza.

Iterambere ryaje. Niba yari asanzwe ashyira ifoto yawe kuri whatsapp ye (profile) ugasanga ashyizeho ifoto y’undi mukobwa utazi atigeze anakubwira, badafitanye n’isano (relatives), menya ko atacyikwiyumvamo.

Hari n’igihe wowe umuhamagara ku masaha wenda mwari musanzwe muvuganiraho bitewe n’igihe mwese muhugukira, ugasanga ari kuyivugiraho umwanya munini cyangwa se wamuhamagara ntayifate, na nyuma yaza ntaguhamagare kandi yabonye ko wamubuze ,nyuma wakongera kumuhamagara wenda akwitabye nabwo ntakubwire impamvu akagenda aca ku ruhande ashaka kukwikiza gusa.

Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko uwo mukundana (umukunzi wawe) ashaka ko urukundo rwanyu rurangira, atakigukeneye. Ashobora kubiterwa no kuba amaze kuguhararukwa cyangwa se yabonye undi akabura aho ahera akubwira ngo mubivemo, kuko wenda aba abona ntacyo mupfuye kigaragara, impamvu atari wowe iturutseho.

Related posts