Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yakundaga gutanga amakuru ku gihe : Abasore babiri bo muri Kirehe bagaragaje umurambo wa murumuna wabo bishe bakanamwishyingurira

 

Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru iteye agahinda naho abasore babiri basanzwe bafungiye muri gereza ya Nsinda, bagaragaje umurambo wa murumuna wabo bishe muri Mata 2020 bakanamwishyingurira, aho bamuzizaga ko atanga amakuru ku baturanyi babaga bibye,Umurambo w’uyu musore wari ufite imyaka 15 bawerekanye kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, mu Mudugudu wa Kambwire mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Musaza.

Aba basore babiri barimo ufite imyaka 35 na murumuna we ufite imyaka 26 ndetse na se bakatiwe n’urukiko muri 2021 nyuma y’aho bahamijwe icyaha cyo kwica abana babiri ba mushiki wabo kugira ngo batazagira icyo babona ku masambu y’umuryango.Nyuma y’iminsi mike bakatiwe se ubabyara yahise yitaba Imana, abo bavandimwe babiri basigara muri gereza. Ubwo batabwaga muri yombi hari murumuna wabo abaturage bavugaga ko batazi aho yagiye, bo bakavuga ko yagiye gupagasa mu Mutara, nyamara aba bavandimwe be bakaba bari baramwishe baranamwishyingurira.

Bihoyiki Léonard,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, , yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko ubwo bari muri gereza umwe yarakatiwe gufungwa burundu, undi akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 25, batangiye kumva umutima ubashinja gutanga amakuru ko murumuna wabo aribo bamwishe kugeza ubwo babivuze.Ati “Bari muri gereza umutima wakomeje kubarya baza kubiganiraho babwira Igororero bari bafungiyemo ko hari umuntu bishe kera bashaka kujya kwerekana aho bakushyinguye, nuko rero Igororero ejo rirabazana dufatanya n’abaturage gushakisha aho bamushyinguye. Twamushakishije kuva nka saa 10h kugeza saa Cyenda tuza kubona umubiri we, uyu munsi nibwo twawushyinguye.”

Gitifu Bihoyiki yakomeje avuga ko aba basore basobanuye ko impamvu bishe murumuna wabo bamukekagaho gutanga amakuru ku bantu babaga bibye, bahitamo kumwivugana rero barangije baranamushyingura.

Nyuma y’umwaka urenga bamwishe baje kwica abandi bana babiri ba mushiki wabo kugira ngo batazagira icyo babona ku isambu y’umuryango ari nabwo inzego z’umutekano zabafashe baza no gukatirwa.Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, hagira umuturanyi umara igihe batamubona bakabimenyesha ubuyobozi hakiri kare kugira ngo hashakishwe amakuru y’aho yagiye hakiri kare, yavuze ko kuri ubu inzego z’ubutabera zatangiye iperereza kuri iki cyaha gishya aba basore bashinjwa nubwo basanzwe bari muri gereza ndetse baranakatiwe.

 

Related posts