Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Myugariro mpuzamahanga w’Umunya- Sénégal, Omar Gningue usanzwe akinira Ikipe ya AS Pikine yo mu gihugu cya Sénégal, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuzayibera umukinnyi kuva mu mwaka w’imikino utaha wa 2024/2025.

Ni Omar Gningue kandi utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu ngo asinyire ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko amakuru yizewe KglNews yahawe abivuga.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yemeranyije na Rayon Sports binyuze mu biganiro yagiranye n’abarimo Umunyamabanga w’iyi kipe, Namenye Patrick wamaze iminsi isaga icumi muri Sénégal aho yari ku isoko ry’abakinnyi bo muri Afurika y’u Burengerazuba, ari na ho Sénégal ibarizwa.

Mu busanzwe, Omar Gningue bamutazira izina rya Thiago [Silva], myugariro kimenyabose w’Umunya-Brésil kubera ubuhanga bwo gukina mu mutima w’ubwugarizi bahuje.

N’ubwo imyaka atari myinshi, ariko uyu musore mu makipe yose yanyuzemo nka Saint Luis na AS Pikine yakiniraga kugera ubu, yagiye ayabera kapiteni kubera ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be. Uyu musore kandi yaje no mu ikipe y’abakinnyi 11 b’umwaka muri Shampiyona ya Sénégal iya 2023/2024, hamwe na myugariro Alliou Souané APR FC iherutse gukura muri ASC Sharaaf FC.

Omar Gningue “Thiago” kandi yari ku rutonde rw’abakinnyi 29 umutoza Pape Thiaw yifashije muri 2022 ku mikino imwe n’imwe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona zo mu bihugu byabo, CHAN 2024 yabereye muri Algérie.

Ikipe ya AS Pikine yakiniraga iheruka ibikombe cya Shampiyona muri 2014, aho yatwaye ibikombe bibiri: icya Shampiyona n’icy’Igihugu, bituma yitabira amarushanwa ya CAF Champions League mu mwaka wakurikiye wa 2015.

Omar Gningue yiyongereye ku rutonde ry’abakinnyi Rayon Sports imaze gusinyisha. Ni Rayon Sports kandi itangira imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 5 Nyakanga 2024, kuva Saa Cyenda [15h00] ku kibuga cyayo giherereye mu Nzove aho kwinjira ari Amafaranga 2000 y’u Rwanda.

Omar Gningue yahembwe nk’Umukinnyi wahize abandi mu Ikipe ya AS Pikine mu gice kibanza cya Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere muri Sénégal!
Imibare ya myugariro Gningue mu gice kibanza cya Shampiyona yahembewe!
Omar Gningue wumvikanye na Rayon Sports, bamutazira izina rya Thiago Silva!

Related posts