Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Yaje mu buzima bwawe aje kubwica gusa ! Umusore mukundana wa mukobwa we niba ataribwiriza ngo akubwire ijambo rimwe muri aya musige wigendere rwose

 

Muri rusange urukundo rugizwe no kwihangana ,kubabarirana ,gutegerezanya no gukosorana igihe habayeho gukosa  ariko kandi  habaho ubwo ibyo byose umuntu atabashije kubyihanganira igihe kimwe mubyo tugiye kugarukaho bidakozwe n’umusore uri mu rukundo n’umukobwa ,kuko bishobora gushimangira ko atamukunda bitewe nuko ari ibintu bito ariko bisobanuye byinshi ku ngano y’urukundo umusore akundamo umukobwa :

 

Umusore utarakwerekana mu nshuti ze

Umusore utarakugurira impano

Umusore utaraguhuza nabo mu muryango we

Umusore utakwibutsa ko uri mwiza

Umusore utifuza ko mugendana mu ruhame cg ngo musohokane mu ruhame

Umusore utibuka isabukuru y’amavuko yawe

 

Umusore utaguha imbaraga mu byo ukora

Umusore utajya akuganiriza kuhazaza hanyu mwembi nk’umuryango.

Impamvu rero ni uko byibura ibi bivuzwe haruguru ni zimwe mu ngingo zishimangira neza ko umusore agukunda byanyabyo kandi yifuza ko mubana ,rero niba umusore mukundana ntanarimwe aragukorera kimwe muri ibyo iruka uhunge kuko ntagahunda agufiteho.

 

 

Related posts