Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 20 y’amavuko wishe umuvandimwe we bavukana w’imyaka 22 y’amavuko.Icyaha akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 17/10/2025 saa 22h00 z’ijoro mu Mudugudu wa Kajeje, mu Kagari ka Kigarama,Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru.
Bivugwa ko uyu musore yahengereye umuvandimwe we aryamye mu cyumba bararamo agafata umuhoro akamutema mu mutwe, no ku bindi bice by’umubiri kugeza apfuye.Amaze kwica umuvandimwe we, nawe yagerageje kwiyahura ariko ntiyapfa, ndetse mu ibazwa rye, yemeye ko yishe umuvandimwe we.
Yasobanuye ko yabitewe n’uko ababyeyi babo bakundaga uwo muvandimwe we kumurusha kandi ko bari baraguze umuhoro bavuga ko bazamwica (uregwa), maze arabatanga yica uwo muvandimwe we.Icyaha cy’ubwicanyi uregwa akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.
