Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge Kagano, Akagari ka Shara , mu Mudugudu wa Rambira haravugwa inkuru y’ umugabo wakaswe igitsina n’ umugore we ubwo yari asinziriye.
Ni umugore witwa Ayingeneye Clémentine uri mu kigero cy’ imyaka 31 y’ amavuko yatawe muri yombi nyuma y’ uko yari amaze gukata igitsina cy’ umugabo we witwa Muberanziza Jackson uri mu kigero cy’ imyaka 30 y’ amavuko.
Iyi nkuru y’ agahinda yabaye mu ijoro rishyira ku ya 17 Gashyantare 2025.
Umukuru w’ umudugudu wa Rambira, Sinumvayabo Simeon yavuze ko umugabo yakaswe igitsina nyuma y’ amakimbirane yagiranye n’ umugore we amusanze mu isoko rya Kirambo ,mu Murenge wa Kanjongo.
Uyu mukuru w’ umudugudu akomeza avuga ko amakimbirane amaze igihe kuko umugabo asanzwe atumvikana n’ umugore we ashinja ubusinzi bukabije, ariko n’ umugore agashinja umugabo we ko amuca inyuma.
Ngo Ubuyobozi bwagiye mu kibazo cyabo kenshi , umugore avuga ko atazongera ubusinzi n’ amahane hakaba hari hashize igihe kinini batongera gushwana. Amakuru avuga ko uwo mugore we yari amaze amezi arindwi n’ ubundi ateye umugabo we icyuma mu itako aramukomeretsa ,barabunga bagira ngo byararangiye . Rero ngo batunguwe no kubona yongera gushwana n’ umugabo we bakumva ko yakase igitsina umugabo we.
Kuri ubu uyu mugore Ayingeneye Clémentine afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe umugabo we arembeye ku Bitaro bya Bikuru bya Kibogora.
Aba bombi bafitanye abana batatu.