Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umukecuru wishwe n’ umusore uri mu kigero cy’ imyaka 20 y’ amavuko amukubise inkoni bikamuviramo urupfu.Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango.
Bamwe mu batuye Mudugudu wa Kabuga, babwiye UMUSEKE dukesha aya makuru ko Ntezimana Damascene, ushinjwa kwica nyirakuru yamusanze mu rugo, aramukubita kugeza ashizemo umwuka.
Uyu muturage avuga ko uyu musore yishe Nyirakuru amushinja ko amuroga.Umwe yagize ati: ”Nyirakuru yibanaga kuko nta mwana bari kumwe mu rugo, yamusanze ari wenyine mu rugo aramwica.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Muhire Floribert avuga ko nyakwigendera yitwaga Mutumwinka Thèrese.
Naho uyu ukekwaho kwimwica yitwa Ntezimana Damascène ngo afite uburwayi bwo mu mutwe.Ati: ”Ni Umusore ufite uburwayi bwo mu mutwe yagiye mu rugo yica Nyirakuru.”
Gitifu Muhire avuga ko uyu musore yatawe muri yombi n’Inzego zishinzwe Umutekano.Kugeza ubu ntibiramenyekana niba umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro gukorerwa isuzuma.
