Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yahawe igihano gikakaye kubera kwica uwanze kumubera umugore we.

Mu Misiri, ubucamanza bwasabiye Mohamed Adel, w’imyaka 21 igihano cyo kwicirwa kuri Televiziyo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukobwa wari wanze kumubera umugore.

Naira Ashraf wiganaga n’uyu musore muri kaminuza ya Mansoura, yishwe ateraguwe icyuma mu ijosi ndetse no mu gituza byatumye ahita ahasiga ubuzima.

Urukiko rwasabye ko iyicwa ry’uyu musore ribera kuri ku mugaragaro (Televiziyo) kugira ngo habeho gukumirwa ku ibyaha nk’ibi mu bihe bizaza.

Urukiko rwandikiye Inteko Nshingamategeko ibaruwa igira iti “Kubitangaza imbonankubone kabone niyo byaba ari agace gato bitangira, bishobora kugera ku ntego yo gukumira icyo cyaha, ariko ntibikwiriye kugeza aho bari kumwica.”

Ashraf yahise apfa nyuma yo guterwa ibyuma inshuro nyinshi maze Adel nawe ahita afatwa akimuri hejuru nyuma ashyikirizwa ubutabera.

Bivugwa ko haba hari amashusho yagaragaye bariya banyeshuri bombi bashyamirana hafi ya Kaminuza ya Mansoura.

Ubutabera mu Misiri bwasabye ko uyu musore atagomba guhabwa imbabazi cyangwa ngo yoroherezwe igihano, byari mu buryo bwo kwihanangiriza n’abandi bashobora kugira umutima nk’uriya.

Related posts