Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Yaguzwe na APR FC ariko ntiyayikinira, umukinyi w’umunyarwanda yabonye ikipe i Burayi mu gihugu cya Finland

Umukinnyi w’umunyarwanda wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda mu kiciro cya mbere yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Finland ikina mu kiciro cya gatatu.

Umukinnyi Karera Hassan warumaze iminsi aba muri Finland yabonye ikipe muri iki gihugu ikina mu kiciro cya Gatatu yitwa FC Vaajakoski.

Karera Hassan yaguzwe n’ikipe ya APR FC mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 akina umukino wa mbere muri iyi kipe ubwo yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Maniema ndetse ayifasha mu ntangiriro za shampiyona ya 2021-2022 no mu mikino ya CAF Confederation Cup. Imikino ibiri ya kamarampaka APR FC yakinnye na RS Berkane ntabwo yayikinnye kubera imvune ari nabwo yahise asanga umukunzi we Umutesi Diane muri Finland.

Karera Hassan yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo kiyovu Sports, As Kigali na APR FC yagiye amaze gusinyira.

Related posts