Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Featured

Yagizwe Umutagatifu: Menya byinshi kuri Longinus watikuye Yezu Kristu icumu mu rubavu

Longinus ni izina ryahawe umusirikare w’Umuromani wamenyekanye cyane mu isezerano rishya muri Bibiliya, ubwo yahagararaga ku maguru ye yombi maze akitegereza Yezu Kristu wari umaze kubambwa ku Musaraba akamutikura icumu mu rubavu mu rwego rwo guhamya neza ko Kristu apfuye.

Uyu mugabo icumu yateye Yezu Kristu ryari rije ryuzuza ibikomere bitanu bitagatifu bya Kristu. Byari nyuma y’igikomere cy’umusumari Kristu yatewe mu Kiganza cy’iburyo n’icy’ibumoso ndetse n’undi yari yatewe mu kirenge cy’iburyo ugahingukiranya mu cy’ibumoso.

Longinus akimana kwinjiza icumu mu rubavu rwa Kristu, yagize ngo arikuremo maze risohokana amaraso n’amazi [Yohani 19:34], igitambaro cyari gitwikiriye ahera mu Ngoro y’Inama gitanyukamo kabiri, kuva hejuru kugera hasi; mbere gato y’uko Isi ihinduka umwijima w’icuraburindi kandi ari ku manywa y’ihangu ndetse n’umushyitsî bikomatanyije.

Longinus warebeshaga ijisho rimwe, ayo maraso n’amazi byaguye mu rindi jisho ryari ripfuye maze rirareba. Nyuma y’ibi bitangaza byose Longinus yahise arangurura agira ati “Koko uyu yari Umwana w’Imana, Mariko 15:39; (Matayo 27:45, 50-51, 54)”, maze aremera, nk’uko abanditsi b’Ivanjili Matayo na Mariko babihurijeho.

Imbere y’abatware b’abaherezabitambo hamwe n’abigishamategeko n’imbaga nini yari yaje gushungera Kristu Umwami w’Abayahudi, Longinus yabaye umuntu wa mbere wari wemeye Kristu yari agiye gukorera mu minsi yari asigaje ku Isi muri icyo kinyejana cya Mbere.

Longinus yakomeje kwemera amazi yavuye mu rubavu rwa Kristu Abahanga mu bumenyamana [Théologie] bavuga ko Longinus yagize uruhare rukomeye mu kwemera kuko amazi akoreshwa mu isakramento rya Batisinu ashushanya ayavuye mu rubavu rwa Kristu mu gihe amaraso yo atangwa mu isakramento ry’Ukaristiya.

Bimwe mu bikorwa byaranze ukwememera kutavangiye kwa Longinus ni ku gihe cy’itotezwa ry’Abakristu [Persecution] ubwo yasabwaga gutambira ibigirwamana maze akabyanga. Iki gihe yaciwe ururimi ndetse akurwa amenyo asigwa ari intere.

Ubwo yazanzamukaga Longinus yahise atora intorezo maze yahuka muri bya bigirwamana arabyasa byose abisesekaza ku butaka.

Ku buryo bw’igitangaza, n’ubwo nta rurimi n’amaneyo yari afite, yumvikanye agira ati “Reka turebe koko ko ibi ari ibimana!” Yahise afatwa maze yicwa ahowe Imana.

Inyandiko zitandukanye zivuga ko hagati aho imyuka ya Sekibi yari muri ibyo bigirwamana yahise yimukira mu bishi be ndetse abasha kuganira nayo ayibaza ati “Kuki mutashoboye kubyutsa imana zanyu?” Maze iyo myuka imusubiza igira iti “Aho izina rya Kristu ritabasha kumvikana n’aho ikimenyetso cye cy’Umusaraba kitagera, aho niho hari ubuturo bwacu!”

Kuva mu 1969 buri mwaka taliki 15 Werurwe Kiliziya yizihiza Mutagatifu Longinus [wa Mantua], aho aramutswa by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona n’abatanona neza ndetse no gusabira abantu ubushishozi.

Related posts