Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Willy Onana wa Rayon Sport nyuma yo kubona ubwenegihugu biravugwa ko ashobora kwerekeza muri APR FC. ibyo ashobora guhabwa biruta kure umwungiriza wa Adil. inkuru irambuye!

Willy Essombe Onana rutahizamu mpuzamahanga wa Rayon Sport ndetse ushobora no kuba uwikipe y’igihugu muminsi mike, kurubu birikuvugwa ko uyumugabo yaba yamaze kubona ubwenegihugu ndetse no kuba yemerewe kuba yakina ari umunyarwanda akaba yanakinira ikipe y’igihugu. kurubu biravugwa ko uyumusore nyuma yo kubona ibyangombwa (bivugwako bigeze kurebyenda kuboneka), ashobora kuzahita yerekeza mu ikipe ya APR FC ndetse uyumusore yaramuka ayerekejemo bikaba bivugwako yazahabwa akayabo kasaga million 70 zo kumugura akajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 10 by’amadorari nukuvuga hafi million 11 z’amafranga y’u Rwanda.

Nubwo ibi byose ari ibiri kuvugwa hanze aha, ariko nanone mukinyarwanda bajya bavuga ko ntankuru ivugira ubusa imusozi ndetse ayamakuru nubwo atari yemezwa n’uruhande narumwe, ariko mugihe byaba uyumusore akazaba ari we wambere mumateka y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda uzaba uciye agahigo ko guhembwa akayabo nubwo kugeza ubu haba iyikipe ndetse na nyirubwite ntakintu yari yatangaza.

Usibye kandi ibi byose biri kuvugwa, ikipe ya Rayon Sport agifitiye amasezerano y’umwaka umwe biravugwa ko na yo iri mubiganiro n’uyu rutahizamu kugirango abe yakongera amasezerano maze mugihe yaba ashatse kuba yava muri Murera nayo ibe yamubonaho amafranga nubwo kugeza ubu abafana ba Rayon Sport bahangayikishijwe nuko uyumusore yava muri iyikipe cyane ko kugeza ubu bose ariwe bahanze amaso ndetse akaba akenshi ariwe ugira uruhare mugutsinda yemwe no mumikinire ya Rayon Sport.

Related posts