Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Wazagira Mbappé cyangwa Ronaldo ryari?”_Icyuho mu mupira w’u Rwanda n’icyakorwa mu mboni z’Umukandida Perezida, Mpayimana Philippe

Umunyapolitiki akaba n’Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora ya 2024, Mpayimana Philippe abona kuba amarushanwa yo ku nzego z’utugari n’imirenge atitabwaho uko bikwiye ari byo binatuma u Rwanda rutagira abakinnyi bakomeye ku rwego rw’Isi.

Ni bike mu bikubiye mu migabo n’imigambi ye yatambukije kuri iki Cyumweru taliki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’u Burasirazuba mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama.

Uyu mugabo uri kwiyamamaza ku nshuro ya kabiri [nyuma y’amatora yashize ya 2017], mu byo azitaho cyane harimo n’Iterambere rya Siporo.

Muri urwo rwego, Mpayimana Philippe yavuze ko muri siporo y’u Rwanda hakiri icyuho kuko usanga amarushanwa yo ku nzego zibanze adashorwamo amafaranga ngo yitabweho bigaragara, cyangwa ugasanga n’abayobozi badakurikirana amarushanwa; ibintu bituma Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi itagira amazina aremereye mu rwego rw’Isi nka ba Kylian Mbappé na Cristiano Ronaldo.

Yagize ati “Icyuho kirahari kuko ntabwo ari ubwa mbere tureba mu Mirenge yacu bagakoresha irushanwa ry’utugari, Akagari gatsinze kakabura byishimwe. Bigaragara nabi ni ibintu bidashoboka, wazagira Mbappé cyangwa Ronaldo ryari, niba utaragize umwana ukinira mu Kagari? Ubwo rero niyo mpamvu tugomba gusaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari ku rwego rw’Umurenge.”

Mpayimana Yongeyeho ati “Nta yihari impamvu nabivuze ni uko nzi ko ntayigeze iteganwa. Usanga begeranya ubusabusa ukabona rimwe na rimwe n’abayobozi b’Umurenge ntibanakurikirana n’amarushanwa yo hasi, ugasanga rero icyo ni ikintu cy’ingenzi tugomba gushyiraho”.

Kuba ruhago y’u Rwanda isa n’igice cyasigaye inyuma ugereranyije n’ibindi bice bigize ubuzima bw’Igihugu, ni ingingo ikurura impaka nyinshi, icyakora icyitarusange cyangwa icyo bose bahurizaho ni ukudategura amakipe ku ntumbero z’igihe kirambye by’umwihariko uhereye mu bakiri bato.

Mpayimana Philippe abona kudashyira imbaraga mu marushanwa yo ku nzego z’ibanze nk’icyuho ku iterambere rya Ruhago Nyarwanda!

Related posts