Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Wari uziko umutobe wa seleri uri mu bivura Isepfu: sobanukirwa impamvu urwara isepfu ndetse n’uko wayivura

 


Abantu benshi usanga bagira ikibazo cyo gusepfura ariko ntibamenye uko bashobora kwivura.Ubundi kugira ngo umuntu asepfure biba byaturutse ku mihindagurikire y’umubiri aho usanga igice kitwa Diaphragm gisa ni kifunze bityo umwuka ukabura aho unyura.

Abahanga bagaragaza ko iyo warwaye isepfu kugira ngo uyikire , winjiza umwuka mwinshi noneho ugahita ufunga amazuru n’umunwa utarasohora uwo mwuka, ntuhumeke kugeza aho ubushobozi bwo kwihangana kwawe bugarukira, ugeze aho w’umva biri kukuniga, utakibashije gukomeza gufunga umwuka ukabona kuwurekura.

Iyo urekuye umwuka ukongera guhumeka, isepfu iba yakize. Iyo idakize, ubwo ni uko iba ari ikimenyetso cy’ubundi burwayi nk’igifu n’ibindi.

ikindi bavuga ni ukunywa igice cy’ikirahuri cy’umutobe wa Seleri, cyangwa uwa persile, cyangwa tungulusumu.

Kimwe muri ibyo ukakivanga n’amazi n’ubuki. ukabinywa ako kanya, ibi bihita bihindura intekerezo zawe ukibagirwa ibyo wari urimo.

Hanyuma ikindi ni ukurambika mu kantu agatambaro kabanje gutumbikwa mu mazi akonje, ukakisyiraho ukumva ubukonje bikaguhuza. Icyo gihe gusepfura birakira.

Ikinyamakuru webmd.com kivuga ko ubusanzwe isepfu yikiza, ariko abaganga batanga inama ko mu gihe uyirwaye ikamara igihe kinini, ugomba kugana ibitaro cyangwa ikigonderabuzima ngo harebwe ko nta bindi bibazo bihari.

Related posts