Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Wari uziko kurya imboga inshuro nyinshi , ari umuti ukomeye warwanya indwara ya stress.

Imboga zifasha abagore cyane kurusha abagabo.

Ngo burya kurya inshuro nyinshi imboga cyane ni ingenzi kuko zibonekamo vitamine z’ ingenzi kandi nyinshi kimwe n’ imyunyungugu ishobora gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kurwanya indwara ya stress.

Nk’ uko ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Australia bwerekana, uko urya imboga nyinshi ni uko urugero rwa stress yawe rugabanuka.

Niba mu nshuro urya ku munsi , urya ibyiganjemo imboga cyane , bizagufasha kugabanya stress ku rugero rungana na 12% ugereranyije n’ abatarya imboga cyangwa se abazirya gacye ku munsi.

Uko ubushakashatsi bwakozwe.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ inzobere , zibukorera muri Kaminuza ya Sydney muri Australia. Bwakorewe ku bantu barenga gato ibihumbi 60( 60, 404), bari hejuru y’ imyaka 45 , abagabo n’ abagore. Barebaga kuri bano bantu bose , inshuro barya imboga ku munsi ndetse no muri rusange , bakareba inshuro bakunda kwibasirwa n’ ibibazo bya stress.

Ubushakashatsi bwasanze , bamwe mu babwitabiriye baryaga imboga inshuro 3 kugeza kuri 4 ku munsi , ibyago byo kwibasirwa na stress bigabanuka 12%, ugereranyije nabazirya 1 cyangwa se batarya na nkeya. Uko urya imboga nyinshi ku munsi niko ibyago byo kwibasirwa na stress bigabanuka.

Imboga zifasha abagore cyane kurusha abagabo.

Ibyiza byo kurya imboga kenshi ku munsi byagaragaye kandi ko bigirira akamaro abari ‘ abategarugori ku rwego ruri hejuru. Abagore barya imboga cyane , hagati ya 3 na 5 ku munsi , urugero rwa stress rugabanukaho 23%.

“ Twabonye ko imboga n’ imbuto zifasha mu kurinda abagore cyane kurusha abagabo , ariyo mpamvu ari byiza ko bazirya cyane kandi kenshi“ ibi ni ibyatangajwe n’ umuhanga Binh Nguyen, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi.

Umwanzuro.

Nubwo bizwi muri rusange ko imbuto n’ imboga bifitiye akamaro kanini umubiri , imboga zigira uruhare runini mu kurwanya stress. Kurya hagati y’ inshuro 2 na 4 imboga bifasha mu kugabanya stress ku rugero rwa 12%. Kurya imboga n’ imbuto hagati y’ inshuro 5 na 7 ku munsi bigabanya stress ku rugero rwa 14%. Mu gihe kurya imbuto zonyine urebye nta ruhare runini bigiri mu kugabanya stress.

Ubu bushakashatsi buza kandi bushimangira ubundi bwakozwe mbere.Bwerekana ko kurya imboga zijimye, cyane cyane epinari , zibonekamo urugero ruri hejuru rwa folate, bufasha mu kongera ikorwa ry’ imisemburo itera akanyamuneza ikorerwa mu bwonko ya dopamine na serotonin.Imboga ziboneka henshi kandi zitanagoye guhinga , ushobora na we kuzitera mu rugo iwawe , nuko ukarushaho kumererwa neza no kubungabunga ubuzima bwawe.

Src: Umutihealth.com

Related posts