Ahagana saa kumi n’ imwe zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, inzu yari ihagaze miliyoni mirongo inani yahise irakongoka ntihagira igisigara.
Iyi nzu yari iy’ umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre w’ imyaka 45 y’ amavuko.
Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi , mu Mudugudu wa Nyagacaca, wo Mu Karereka Kamonyi.
Amakuru yatanzwe n’ umukuzi wo mu rugo rwa Nzaramba wabonye iyo nzu ishya , yavuze ko nawe yatabajwe n’abana, babonye umuriro mu nzu, bakihutira gutabaza. Mu magambo ye yagizeati“ Utwana dutoya nitwo twatumye menya ibibaye kuko nari mu gikoni numva dusakuza turira tuvuga ngo umuriro, ngisohoka mbona inzu yafashwe ndwana no kugira ngo ntwegezeyo, ngize ngo ninjire mu nzu n’abandi bari hafi baje batabaye tubona umuriro ubaye mwinshi, turatabaza ariko ntacyo twabashije gukuramo”.
Uyu mugabo wahuye nako kaga Nzaramba avuga ko inzu ye ishya atari mu rugo kuko yari akiri mu kazi iNyabugogo, yatabajwe n’inshuti, akihutira kuza ariko agasanga yakongotse.
Inkuru mu mashusho
Amakuru avuga ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi ariko hari amakuru ko yaba yatewe n’insinga zakoranyeho (circuit).
Andi makuru avuga ko iyi nkongi yaba yatewe n’ibura ry’umuriro rya hato na hato ryabaye mbere yuko inzu ifatwa.
Nzaramba Jean Pierre, avuga ko inzu ye yahiye yarimo ibintu bifite agaciro katari munsi ya Miliyoni icumi( 10,000,000Fr), mu gihe yo ubwayo ayibarira agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani( 80,000,000Fr).
Iyi nkongi ikiba, polisi y’Igihugu ishinzwe kurwanya inkongi, yahageze , ifasha kuzimya umuriro utaragera ku nzu z’abaturanyi.hari amakuru avuga kandi ko Iyi nzu nta bwishingizi yagiraga nkuko bivugwa na nyiri ubwite.
Nshimiyimana Francois/ Kglnews.com i Kamonyi