Umuhanzi Mpumeko Bonfils umaze kuba ikimenyabose mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze iyitwa ‘Ndi Uwawe’, ikubiyemo amagambo asingiza Imana yo yireherezaho bose itarobanuye ku butoni.
Iyi ndirimbo ikomeje kwakiranwa yombi n’abakunzi b’indirimbo za ‘gospel’, yasohotse ku wa Kabiri tariki 12 Gashyantare 2025.
Agaruka ku isoko y’inganzo y’iyi ndirimbo y’amashimwe, umuhanzi Bonfils yabwiye KGLNEWS ati “Igitekerezo cyaje biturutse ku bwo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu buzima bwanjye.”
Yakomeje agira ati “Natekereje ku rukundo Imana yankunze, mpitamo kuririmba ko ndi uw’imana, kandi nta cyo nakoze ku bw’ibyo, uretse ubuntu bwayo gusa yangiriye.”
Ibyo uyu muhanzi umaze imyaka isaga ine muri uyu mwuga yatangaje, bihura neza n’amwe mu magambo asubiza intege mu bugingo ayirimo.
Hari nk’aho yaririmbye ati “Si njye wabihisemo [kuba uw’Imana], ni wowe wabihisemo. Nzaririmba ineza yawe mwami, nzavuga imirimo wankoreye; wankunze ntabikwiriye mwami, wankunze ntabibereye.”
Mpumeko Bonfils yarize kandi aminuza mu bijyanye n’Ubuvuzi Rusange (Public Health); ibifitanye isano n’amasomo y’Imibare, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Ibinyabuzima (MCB) yize mu mashuri yisumbuye.
Indirimbo ‘Ndi Uwawe’ iri ku muyoboro wa YouTube wa Bonfils Mpumeko ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze zose, ziri mu mazina ye.
Mu bindi bihangano uyu muhanzi w’impano mpanganwa afite, harimo indirimbo yitwa Ikinezeza, Niyogere ndetse n’izindi nyinshi.
Reba hano indirimbo nshya ya Bonfils yise ‘Ndi Uwawe’