Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Wamukinnyi na MC baramanuka muri Kajugujugu kuri RAYON DAY nabo barahageze, Amarangamutima ya kapiteni Rwatubyaye kuri rayon day.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 15 kanama 2022 mu mujyi wa Kigali kuri stade ya Kigali I nyamirambo hagiye kubera umukino udasanzwe ugiye guhuza Vipers FC na rayon sports ku munsi wa Rayon sports day.

Uyu ni umunsi ngaruka mwaka utegurwa n’ikipe ya rayon sports mu rwego rwo kumurikira abakunzi batari bacye abakinnyi ikipe iba izifashisha mu mwaka w’imikino.

Kuri uyu munsi haragaragara abahanzi bagera kuri ba 5 ndetse amakuru ari guhwihwiswa aravuga ko abo bahanzi baramanuka mu ndege iri mu bwoko bwa Kajugujugu.

Myugariro mushya wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yagize icyo avuga kuri uyu munsi aho yahamije ko uyu ari umunsi udasanzwe wabakunzi ba rayon sports.

Rwatubyaye kandi  yashimiye umutoza Haringingo Francis ku bw’icyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuyobora abakinnyi bagenzi be mu kibuga.

Mu cyumweru gishize ni bwo uyu mukinnyi wakinaga muri Macedonia mu ikipe ya FC Shkupi yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, ni nyuma y’igihe kinini afite ikibazo cy’imvune.

Ku munsi w’ejo hashize mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku mukino uyu munsi bafitanye na Vipers FC ndetse no ku Munsi w’Igikundiro biba uyu munsi, nibwo Rwatubyaye yeretswe itangazamakuru nka kapiteni mushya wa Rayon Sports, ni nyuma y’uko Muhire Kevin wari kapiteni wa yo umwaka ushize ubu yagiye gukina muri Kuwait.

Rayon sports day iraza gutangira ku isaha ya samunani aho harabanza ikirori cyo gususurutsa abafana hakaza gukurikiraho umukino urahuza rayon sports na vipers ku isaha ya saakumi nebyiri .

Nyuma yahoo rwatubyaye abajijwe ibijyanye no kuba yagizwe kapitene kuri uyu munsi w’igikundiro, we Rwatubyaye Abdul yavuze ko yishimiye izi nshingano yahawe n’umutoza ariko icya mbere ari ugushyira hamwe hagati y’ikipe yose kuko ari bwo bizatanga umusaruro.

Ati “Ndashimira umutoza ariko nta gishya ngiye gukora kuko umurimo nk’uyu ndawumenyereye. Icya mbere ni ukugirana ubufatanye n’abakinnyi bose, abayobozi ndetse n’abatoza. Urebye byose tubihurijeho kuko intego twese ni imwe, ni intsinzi. Nitubigenza gutyo nta kabuza tuzabigeraho.”

Umutoza Haringingo Francis we yavuze ko impamvu yahisemo uyu myugariro ari uko agaragaza ubushishozi kandi anamubonamo ubwo bushobozi.

Inshingano zo kuba kapiteni si nshya kuri Rwatubyaye Abdul kuko ubwo yakiniraga Rayon Sports hagati ya 2016 na 2019 yari umwe mu bakapiteni b’iyi kipe.

Related posts