Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Waba utameranye neza n’ umukunzi wawe? Ese waba ugiye kujya mu rukundo? Izi nama zirabigufashamo..

Niba ugiye kujya mu rukundo, menya inama z’ibanze zabigufashamo kugira ngo uzabashe kurwitwaramo neza.

Ni byiza ko mbere yo kujya mu rukundo, ubanza ukamenya ibintu by’ ingenzi byagufasha igihe uzaba warabonye umukunzi.Ibi bintu bifatwa nk’ inama kubatangiye gukundana , n’ abasanzwe bakundana. Nibyo bibafasha gufata neza umubano wabo no kuwukomeza , ari nayo mpamvu abantu batangiye gukundana cyangwa abasanzwe bafite abakunzi bakwiye kumenya izi nama.

1.Intego yo kujya impaka si ukugira ngo wumvishe mugenzi wawe ko ari wowe uri mukuri , ahubwo ni ukugira ngo wumve aho ikibazo kiri n’ uko nawe abona ibintu:
Ikibazo bamwe mu rukundo babigira intambara cyangwa amarushanwa ugasanga iyo hari icyo mutimwikanyeho aho kugira ngo wumve uko mugenzi wawe abibona , wowe ahubwo ukaba uri gushakisha ibimenyetso bishimangira ko ari wowe wari ufite ukuri.

2.Ntuzakore ikosa ryo gukundana n’ umuntu kuko wabuze uko ugira cyangwa kuko utinya kuba wenyine: Hari bamwe babona inshuti zabo zose zifite abakunzi nabo bakumva barifuza uwabatetesha , ugasanga bagiye mu rukundo ( reletionship) muby’ ukuri batabitekerejeho nta n’ intego bafite , bakabijyamo gusa kuko barambiwe kuba bonyine.

3.Ntabwo ugomba guhinduka uwo utariwe kugira ngo ukunde ushimishe umuntu: Hari umuntu iyo ari mu rukundo ibyo yakundaga byose arabireka , maze umwanya we wose ndetse n’ ibyo akora byose bikaba ari ibijyanye n’ umukunzi we. Ibi ariko si byiza kuko buri wese agomba kugumana umwimerere we, ahubwo mugahuriza hamwe.

4.Ntukirengagize ibimenyetso: Burya hari ubwo ubona amafuti y’umuntu mutaranatangira gukundana cyangwa munagitangira ariko ukamushakira impamvu, ukica amatwi ukanga kubyitaho ariko nyuma bikazarangira ya makosa ariyomupfuye kandi warayabonaga na mbere hose ukanga kubimubwira ubibona. Burya nu’bwo umuntu ahinduka ntibiba bimworoheye.

5.Ntabwo umuntu akumva utavuze:Iri naryo ni isomo rikomeye bamwe bajya bita batandukanye n’ abo bakundanaga. Hari ubwo havuka ikibazo , ubwumvikane bukabura hagati y’ abakundana. Umukunzi wawe akagushinja ikintu runaka , wowe aho kumusobanurira ukicecekera kandi rwose mu by’ ukuri umukunda ariko ntubimubwire.Cyangwa ugasanga umukunzi wawe aragukosereje aho kubimubwira ugaceceka ahubwo ukamwuka inabi ntimusobanurire ikibazo ufite, bityo rero ugasanga umwuka mubi urushijeho kwiyongera hagati yanyu , bamwe binabaviramo no gutandukana.

Related posts