Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Wa Musore we dore bamwe mu bakobwa udakwiye kwizera mu rukundo. Bisome kuko ni ingenzi kuri wowe.

Umusore wese aba yifuza gukundana n’umukobwa yakwizera, azi neza ko amukunda nk’uko na we amukunda. Birababaza cyane gukundana n’umuntu ukamumariraho urukundo rwawe rwose nyamara we atagukunda cyangwa ukizera umuntu utari umwizerwa.

Bamwe mu bakobwa udakwiye kwizera harimo:

1.Umukobwa udahobora kukugaragaza ku mbuga nkoranyambaga se: Muri iyi minsi imbugankoranyambaga zifite umwanya munini mu buzima bwa muntu ndetse ziri no muri bimwe bishobora kukwereka ko umukobwa agukunda by’ukuri kandi atewe ishema no kuba mukundanana igihe adatewe ubwoba no kwereka isi iby’urukundo rwanyu.Ese umukobwa mukundana “agutaginga = Tag” mu mafoto ye? Ese ashyira amafoto yawe ku mbugankoranyambaga ze bitamugoye? Ese akora ibishoboka byose ngo isi ikumenye?Umukobwa ugeze kuri uru rwego rwo kwereka abantu ko mukundana uzamenye ko agukunda by’ukuri kandi yiteguye kugumana na we mu buzima bwe.

2.Udashora kwemera ko ugira urufunguzo rw’imbugankoranyambaga ze:Yego tuzi neza ko umuntu afite ubuzima bwite bwe bw’ibanga yewe n’igihe washyingiwe. Gusa muri iki gihe telefoni zigezweho zatumye abantu bagira amabanga akomeye bahisha inyuma y’imibare y’ibanga.Uzasanga abantu babiri bakundana cyangwa se babana mu rugo nk’umugore n’umugabo babana mu buryo bw’amayobera.

Kuki uhisha umukunzi wawe umubare w’ibanga ndetse ukamubuza gufata telefoni yawe kandi mukundana ku rwego rwo kubana, mubana, mwarashyingiranwe? Ese uba uri kumuhisha iki?Niba umukunzi wawe cyangwa umugore wawe adatuma ufata telefoni ye, ndetse akangira imibare y’ibanga myinshi ukwiye kwibaza ibibazo byinshi nk’umugabo.

3.Ntashobora gukoresha amafaranga ahawe ku kintu gifatika:Umugore ujagaraye kandi usesagura ntukwiye kumwizera. Umugore utazi gukoresha amaranga neza kabone n’ubwo yaba ari  make wakwizera ute ko azabasha gucunga ay’urugo? Bene aba bagore akeshi usanga bateza ibibazo umuryango ugahora mu bibazo by’urudaca n’ubukene budashira.

4.Afata imyanzuro ikomeye atabikumenyesheje:Niba ufite umukobwa mukundana bya nyabyo kandi mufitanye imishinga ikomeye nko kubana akaba afata imyanzuro ikomeye atakugishije inama nko kugura ikintu gihenze, guhindura akazi, kwimuka aho atuye… ugomba kumwitondera kuko ashobora kuzaguhangayikisha igihe mwabanye.Ubundi umuntu mufitanye bene uru rukundo ahinduka igice cy’ubuzima bwawe, umujyanama n’umwizerwa ku buryo bidashoboka gukora ikintu gikomeye utabanje kumva icyo abitekerezaho.

5.Ntajya akubaza uko umerewe kandi we aba ashaka ko ubimukorera:Abakobwa benshi baba bashaka ko abakunzi babo babahamagara kuri telefoni ariko bo badashobora kubikora. Hari n’uwo umusore yohererereza ama-unite agashira atanamubajije amakuru. Baba bategereje ko umusore abahamagara ariko bo ntibamuhamagare cyangwa yanamuhamagara aho kumubaza amakuru ugasanga ari kumubaza impamvu adaheruka kumuhamagara.

Umukobwa nk’uyu ntakwiye kuba umukundi wawe cyangwa umugore wawe kuko itumanaho cyangwa ibiganiro bigomba kuba mu merekezo abiri.

6.Ntashobora kukugurira impano:Bitandukanye n’abagabo, abagore ni abanyabuntu. Nyamara akenshi baba bumva ari bo bagomba guhabwa impano gusa nyamara bo ntibagire icyo batanga. Uzasanga bibagirwa itariki wavukiyeho nyamara bumve ko wowe ugomba kuba uzi izabo. 

Ese umukunzi wawe yaba aguha impano? Ese arakira gusa cyangwa na we aratanga? Ibi ni ibintu byoroheje bikomeza urukundo n’umubano uhamye udakwiye kwirengagiza.

Related posts