Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Wa musore w’ i Rwamagana wishwe arashwe hamenyekanye impamvu ya byose

 

Mu Karere ka Rwamagana Haravugwa inkuru y’ umusore wishwe arashwe n’ inzego z’ umutekano.

Bivugwa ko uyu musore ubwo yaraswaga ngo yari yagiye kwiba fers à béton mu ruganda rwa steelRwa.

Ni umusore waruri mu kigero cy’imyaka 33 wo mu Murenge wa Munyiginya biravugwa ko yarashwe mu ijoro rya cyeye ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Ndago mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya ahakorera uruganda rwa fers à béton rwa SteelRwa.

Mukantambara Brigitte, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko ko uyu musore yishwe arashwe nyuma yo kujya kwiba agashaka kurwanya abashinzwe umutekano bacunga uru ruganda.Mu magambo ye yagize ati “Umujura yaje kwiba ari kumwe n’abandi hariya ku ruganda rwa SteelRwa, yinjiramo imbere kugira ngo atangire anajye hanze fers à béton , yari afite umuhoro abaharindira umutekano baje kumubona atangira kubarwanya umwe aramurasa ahita apfa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyo batamurasa ngo yashakaga gutema umwe mu bashinzwe umutekano kuko ngo yari yitwaje umuhoro, bagenzi be bari bazanye kwiba ngo bahise biruka baburirwa irengero.

Gitifu Mukantambara yasabye abaturage kwirinda ubujura avuga ko mu nama bakorana umunsi ku munsi babibibutsa ko bakwiriye kwitwararika bakirinda kujya kwiba ibikoresho by’izi nganda baturanye. Si ubwa mbere kuri uru ruganda harasirwa abajura bagiye kuhiba kuko n’umwaka ushize baharasiye abandi bantu.

 

 

Related posts