Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Wa mukobwa we ibi birakureba! Ntuzakore ikosa ryo koherereza umusore mukundana bumwe muri ubu butumwa kuko bishobora kuzatuma wicuza ubuzima bwawe bwose, inkuru irambuye ..

Wa mukobwa we , birakwiriye ko wamenya icyo ukwiye kuvuga n’ igihe cyo kukivuga mu gihe wandikiye umukunzi wawe ubutumwa kuri Telefone no ku mbuga nkoranyambaga kuko hari icyo ushobora kubwira umukunzi wawe ugasanga ubaye ubwa cya gisiga cy’ urwara rurerure, ndetse yewe ukaba ushobora no gushyira iherezo ku rukundo rwanyu. Wa mukobwa we uri mu rukundo dore imvuga udakwiriye gukoresha na gato mu butumwa bugufi uha umukunzi wawe:

1.Uri kunyicaho? Ukabona umukobwa yandikiye umuhungu bakundana iri jambo ntanashaka kongera kwandika! Ubutumwa bubaza iki kibazo ntibuteye agahinda ahubwo buratangaje.

Ukuri guhari ni uko niba koko umukunzi wawe ari kukwicaho, hari amahirwe make yo kugusubiza, bivuze ko waba uri guta igihe cyawe unitesha agaciro wowe ubwawe mukobwa. Aho kumwandikira ubutumwa bumeze uko, wamuhamagara ahubwo mukabiganiraho bikagira inzira.

2.Ese koko urankunda? Ntibikwiriye na gato ko wohereza ubutumwa bubaza iki kibazo kuko bica intege umukunzi wawe cyane ko burya abahungu bakunda guhabwa igihe cyabo bakanga cyane gusunikirwa mu kintu.

Niba agukunda, azabikubwira abyiteguye kandi simpamya ko uburyo iteka azabivugamo ari mu gusubiza ubutumwa bwawe bumubaza icyo kibazo.

3.Wari uri mu biki? Ubusanzwe iki kibazo kijya kumera nko kubaza umuntu uko yari ameze.

Ariko kubera uburyo byaba bivuzwemo cyane ko ari mu butumwa aha umuntu atumva ijwi ubivuganye, hari ubwo umukunzi wawe ashobora kumva ko utangiye kumugenzura muri gahunda ze umubonerana cyangwa usa n’ushaka kumushinja amakosa yihariye yamuhugije. Menya imvugo ikwiriye yo gukoresha ku mukunzi wawe.

4.Ndagukunda ku nshuro ya mbere.Uretse kuba ibi byagaragariza umukunzi wawe ko ubika inzika, byanaguteza ibibazo kuko kubika ibiganiro byarangiye kera bishobora kuba ikibazo gikomeye kuko byatuma ugarura n’ibibazo byakemutse kera kandi abakobwa benshi muri kamere yabo bakunda gufata ama ‘screenshootsi’.

Birashoboka kuzifata ariko uririnde koherereza umuhungu mukundana screenshoots z’ibiganiro mwagiranye hambere kuko hari ikibaye ako kanya ushaka kumwereka uko ari mu mafuti gusa.

 
5.Tugomba kuganira: Mukobwa mwiza, uri gukanga nde?! Niba utinyuka koherereza umuhungu mukundana ubutumwa buvuga uku, nta gikanganye wanamuha ubumumenyesha ko byarangiye rwose nicyo yaba ari gutekereza nk’inkurikizi zabyo n’ubwo atari cyo waba ugamije. Iri jambo riraremereye ni nk’impuruza ubundi kandi ryumvikana nk’iritagira ibiganiro byiza.

6.Birarangiye! Yego, bibaho mu rukundo ko birangira cyangwa urugendo rw’urukundo rwanyu ruhagarara.

Tutagendeye ku cyaba kibiteye, gutandukanira n’umusore mukundana mu butumwa bugufi ubwabyo ni agasuzuguro noneho bikaba agakabije iyo ari ibintu atari yiteguye ko byabaho.

Twaza gahoro, umukobwa ni utuza agacisha make, mushakane mubiganireho murekane mubyumvikanyeho ariko mutarekaniye ku butumwa buvuga ngo ‘Byarangiye!’

 
Inkomoko: www.Lovetips.com

Related posts