Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Wa mukinnyi watumye KNC avugishwa amagambure yamaze kwirukanwa igitaraganya n’ikipe ye kubera impamvu ikomeye

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye n’Umurusiya Vlasilav Klomishin n’Umunya-Sénégal, Bassirou Ndiaye ku bwumvikane kubera umusaruro muke bagaragaje mu gihe gito bayimazemo.

Kuva bagera muri Kiyovu Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Vladislav Kormishin w’imyaka 27 na Bassirou Ndiaye ufite 22 ntibigeze babona umwanya uhagije wo gukina.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yemeje ko ikipe yatandukanye n’aba bakinnyi mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, aho ko ngo umwe batanyuzwe n’umusaruro we, undi akaba agiye gukomeza igeragezwa.

Yagize ati “Yego koko twatandukanye na bo, ni ku bwumvikane kuko Umurusiya we twamuzanye tutamuzi tumusabira ibyangombwa by’amezi atatu ngo abanze atwigaragarize nitunyurwa n’umusaruro we tubone kumusinyisha amasezerano y’igihe kirekire. Ntabwo umusaruro we watunyuze biba ngombwa ko dutandukana na we mu bwumvikane.”

“Ku Munya-Sénégal we yabuze umwanya wo gukina, kuko uwe awuhuriyeho n’Abarundi Nshimirimana Ismael Pitchou na Bigirimana Abeddy. Twabonye ko aho kumugumana twamurekura akajya gukomeza igeragezwa muri Nîmes [Olympique] yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa cyane ko ari naho twari twamukuye ariko ntiyagira amahirwe yo kubona umwanya uhoraho muri Kiyovu Sports.”

Mvukiyehe yashimangiye ko gutandukana n’aba bakinnyi nta ngaruka byagira ku ikipe kuko byemejwe n’impande zombi.

Ati “Twatandukanye ku bwumvikane, umutoza ni we wazanye Umurusiya, ni na we wadusabye ko twamurekura kuko yabonaga atari kumukinisha, ni na ko byagenze ku Munya- Sénégal kuko ari we wisabiye gusubira mu Bufaransa kuko yabonaga atari gukina nk’uko abyifuza.”

Kiyovu Sports yishyuye Vladislav Kormishin na Bassirou Ndiaye imishahara y’amezi atatu nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye.

Tariki 19 Nyakanga 2022 ni bwo byatangajwe ko Kiyovu Sports yaguze Umurusiya Vlasilav Klomishin, abenshi mu bakunzi b’iyi kipe babonaga nk’igisubizo mu busatirizi gusa ntiyaje gukina bihoraho kubera impamvu zirimo izishingiye ku mvune.

Yageze i Kigali ku wa 2 Nzeri 2022 avuye mu Ikipe ya FK Armavir yo muri Shampiyona yo mu Burusiya.

Muri Nyakanga 2022, ni bwo Bassirou Ndiaye ukina hagati mu kibuga yasinyishijwe muri Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20 mu mikino icyenda imaze gukina, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 18 mu mikino irindwi mu gihe APR FC ya gatatu ifite amanota 17 mu mikino umunani.

Related posts