Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

VVIP azaba ari ibihumbi 100! Ibiciro byo ku mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC byatangiye guhahamura imitima y’abakunzi ba ruhago

Ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino w’ishiraniro uzahuza Rayon Sports na APR FC ku munsi wa 14 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu gihe habura iminsi itandatu gusa ngo uyu mukino ube abakunzi b’amakipe yombi batangiye kuwitegura mu buryo bwose, by’umwihariko abashaka kuzawurebera kuri Stade batangiye gukusanya amafaranga azabahesha uruhushya rwo kuwukurikira.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo izakira uyu mukino, ejo ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza cyangwa ku wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022 ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba buzashyira hanze uko ibiciro byo kwinjira ku mukino bizaba bimeze.

Amakuru yizewe dukura mu buyobozi bwa Rayon Sports ni uko iyi kipe ishobora kuzishyuza ibihumbi 10 mu myanya y’ahasanzwe, ahatwikiriye ikazishyuza ibihumbi 20, VIP ikazishyuza ibihumbi 50, mu gihe VVIP azaba ari ibihumbi 100 by’Amanyarwanda.

Ntabwo ari inshuro ya mbere umukino uhuza aya makipe y’ibigugu mu Rwanda uhenze ku buryo bukomeye, kuko mu mwaka ushize w’imikino ikipe ya APR FC na yo yishyuje ibihumbi 10 by’Amanyarwanda ahasanzwe mu mukino wo kwishyura muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Related posts