Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Volleyball, Umukinyi w’ikipe y’igihugu Munezero Valentine yagarutse mu Rwanda atamaze kabiri muri Tunisia

Umukinyi w’umunyaRwandakazi ukina volleyball, Munezero Valentine waherukaga kwerekeza mu gihugu cya Tunisia gukinira ikipe ya SFAX VOLLEYBALL CLUB yagarutse mu Rwanda nkuko tubikesha Kigali Today.

Mu kiganiro gito yagiranye na Kigali Today, Munezero Valentine yavuze ko yabaye agarutse mu Rwanda kubera ko ikipe ye yari yaragiyemo itarubahiriza ibyari mu masezerano.

Munezero yirinze kugira icyo avuga ku byo batubahirije gusa agahamya ko nk’umukinnyi w’umunyamahanga atashoboraga gukomezanya n’iyi kipe igihe cyose itarashyira mu bikorwa ibyo bemeranyije.

Tariki ya 5 Ukwakira 2023, nibwo Munezero yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tuniziya gukinira ikipe ya SFAX VOLLEYBALL CLUB ndetse impande zombi zikaba zari zaramaze no kumvikana kuri buri kintu cyose, gusa ntibyubahirijwe nk’uko amasezerano yabiteganyaga.

Related posts