Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“VISIT RWANDA” iritamuruye neza cyane! Arsenal yasohoye umwambaro izakoresha mu mwaka utaha [AMAFOTO]

Ikipe ya Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda yasohoye umwambaro izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2024/2025, aho ijambo VISIT RWANDA rizaba rigaraga rain neza cyane ku kuboko kw’ibumoso.

Ni umwambaro wakozwe n’uruganda basanzwe bakorana rwa Adidas, ndetse rukaba rwawumuritse kuri uyu wa Kane taliki 16 Gicurasi 2024.

Uyu mwambaro uzajya wambarwa n’amakipe yabo y’abagabo, abato ndetse n’abagore. Ku ikipe y’Abagore yo bijateganyijwe ko bazanakinana uyu mwambaro ku mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona yabo bafitanye n’ikipe ya Brighton and Hove Albion kuri uyu wa Gatandatu.

Ikihariye cyane kuri uyu mwambaro ni uko ikirango kitari mu ruziga rwari rumenyerewe, ahubwo ikimenyetso cy’imbunda cyashyizwe hanze cyonyine nk’uko byari bimeze ku mwambaro iyi kipe yakinanaga mbere y’umwaka w’imikino w’1989/1990.

Arsenal isanzwe ifitanye amasezereno n’u Rwanda yo kumenyekanisha u Rwanda yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, aza kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021, maze bongeraho indi mwaka itatu bagifatanya.

VISIT RWANDA igaragara neza cyane ku kuboko kw’ibumoso 

Ikipe y’Abagore ni yo izabimburira izindi kwambara uyu mwambaro!
Umwambaro mushya wa Arsenal!

Related posts