Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umusore ukiri muto yagonzwe n’imodoka kubera kugenda akina imikino muri telefone

Ibikoresho by’ikoranabuhanga bisa n’ibyamaze gutwara ubwenge bw’abantu, aho turi hose usanga tuzengurutswe n’ibyo bikoresho byiganjemo amatelefone, computer, televiziyo n’ibindi bitandukanye. Umwanya tubimaraho ni munini. Ikibazo gisa n’ikigoye benshi, ni ukumenya gukoresha ibyo bikoresho mu gihe cyabyo. Ni muri urwo rwego umusore ukiri muto wo mu gihugu cya Indoneziya yagonzwe n’imodoka kubera kugenda arangariye muri telefone.

Uyu musore w’imyaka 18 ubwo yari kuri telefone agenda no mu muhanda, yakubiswe n’imodoka y’ikamyo y’amapine umunani. Imodoka yamugonze yitura hasi mu muhanda igenda imukururana mu mapine yayo birangira ashizemo umwuka. Amakuru akavuga ko yari arangariye muri telefone akina imikino yo kuri interineti iharawe n’urubyiruko rwo muri Indoneziya yitwa Angel of death(malayika w’urupfu).

Angel of death cyangwa Malayika w’urupfu, ni umukino wo kuri interineti uharawe cyane n’urubyiruko rukoresha tick tock rwo muri Indoneziya. Ni umukino bakina bashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko bibasaba kwifata amashusho (video) bari cyangwa bitambitse imbere y’ibimodoka binini akenshi biba bifite umuvuduko munini. Uwifata video mu muhanda aba yizeye ko niyitambika imodoka iza guhita ihagarara, hakaba rero igihe bidakunda imodoka ikamukubitana na telefone ye.

Uyu mukino wa Malayika w’urupfu watangiye gukwirakwira mu rubyiruko rwo muri Indoneziya mu mwaka wa 2021. Ukinwa n’ababa bashaka kwemeza bagenzi babo ku rubuga rwa tick tock kuko ari rwo rukoreshwa cyane aho muri icyo gihugu. Abategetsi muri Indoneziya babonye biteye inkeke, baburira urubyiruko barusaba kureka gushyira ubuzima bwarwo mu kaga.

Uretse uyu musore w’imyaka 18 uheruka gupfa ku itariki ya 3 Kamena mbere y’aho ku itariki 2 nabwo mu mugi wa Bandung, umwana w’imyaka 14 yagonzwe n’imodoka ariko we ntiyahita apfa, yajyanwe kwa muganga yamenaguritse umutwendetse yanakutse amenyo. Mu kwezi kwa 7 muri 2021 nabwo mu mugi wa Cikarang, umwana w’imyaka 13 yagonzwe n’imodoka arakomereka ubwo we n’itsinda ry’abana bakiri bato bambukaga umuhanda mu buryo butemewe bakina uyu mukino.

Related posts