Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Victor Mbaoma bishobora kurangira atagarutse mu Rwanda akigumira Tanzania kubera impamvu ikomeye

Victor Mbaoma umwataka ukomoka muri Nigeria akaba akinira ikipe ya APR FC amakuru ahari nuko Simba SC imwifuza.

Mbaoma yashoje igice kibanza cya shampiyona afite ibitego 12 akaba anafite ibitego bibiri mu mikino itatu,muri Mapinduzi cup bigaragaza ko ari Rutahizamu mwiza, amakipe meza yakifuza.

Mbaoma victor amakuru ahari nuko Simba SC yamwishimiye ndetse yiteguye kwishyura ibihumbi 200 by’Amadorari ya America,biri mu masezerano ko ikipe umushaka ariyo mafaranga yatanga.

Ubu Victor Mbaoma ari muri ba Rutahizamu beza bari muri aka Karere k’Iburasirazuba nkuko akomeje kubigaragaza.

Related posts