Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Uyu musore si uwawe , ahugijwe no gushaka umukunzi bakundana by’ ukuri.

Muri iyi isi dutuye buri wese ahugijwe n’ imirimo ye ndetse yewe no gushaka amafaranga ariko by’ umwihariko buri wese ahugijwe no gushaka umukunzi bakundana by’ ukuri.

Mukobwa , urashaka ko uwo musore aba uwa mbere kuri wowe ariko iyo muri kumwe hari ibyo ubona bitandukanye n’ ibyo watekerezaga , ubona nta cyizere na kimwe urukundo rwanyu rutanga. Ni wowe ushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu rukundo rwanyu. Asa n’ aho arimo kugutakariza igihe.

Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko uwo musore ari kugutakariza umwanya wawe:

1.Akunda guhindura gahunda zanyu muba mwagiranye: Ibintu murabipanga, mukabinoza wajya kumva ukumva arakubwiye ngo ‘gahunda zahindutse’. Uwo musore arakubeshya niba ari we wica gahunda mwari mufitanye. Niba koko agukunda azemera yice izindi gahunda afitanye n’abandi bantu ariko akubonere umwanya.

2.Ni wowe iteka ushyiramo igihe n’ aho muhurira: Ntabwo ari wowe wagatangije ibiganiro bibaganisha ku guhura kwanyu mwembi. Ntabwo ari wowe mukobwa wagashatse ko muhura cyane. Niba agukunda yagashatse umwanya wawe ukaba uhoraho. Umuntu ugukunda aba agufitiye igihe udasangira n’ abandi.

3.Ntabwo wari wahura n’ inshuti ze: Kuba umuntu yakweretse inshuti ze cyangwa umuryango we ni ikimenyetse cy’ uko agukunda kandi akwiyumvamo.

Niba wicara ukavuga ngo ufite umukunzi kandi usanze ibi bimenyetso byose bimureba , wararenganye , uyu ntabwo ari we musore wawe , uyu ari kukwangiriza igihe mureke hakibona.

Related posts