Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Uyu mukobwa arakubeshya,  niba ukunda kubona akora bimwe muri ibi bintu umenye ko akunda ibyo ufite kandi azongera akagenda igihe bizaba bishize aragucengacenga

Ese birashoboka ko wamenye niba umukobwa mukundana agukunda by’ukuri? Niba uri hano ni uko wibaza icyo kibazo. Tugiye kukugezaho bimwe mu byo umukobwa ugukunda by’ukuri atigera agukorera bityo niba uwo mukundana atabikora aragukunda naho niba abikora umenye ko atagukunda na mba.

Dore bimwe muri ibyo bimenyetso:

1. Aguhoza ku nkeke: Niba agukunda bivuye ku mutima, ntakibazo azagira mugihe usohokanye n’inshuti zawe. Azakwemerera kuyobora ubuzima bwawe kandi ashimishwe nuko ufite ubuzima bwo kubaho usibye kubana na we buri gihe. Keretse niba umuhaye impamvu zo gushidikanya inzira zawe, kuko icyo gihe umugore ugukunda ntazashobora kwigera agira umutekano uhagije cyangwa ngo akwizere byimazeyo.

2. Aragusuzugura: Iyo umukobwa agukunze by’ukuri, ntuzakenera kumwibutsa kuganduka. Kubera ko agukunda, kuganduka bizaza bisanzwe. Niba buri gihe ugomba gusaba icyubahiro umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe, ugomba kubitekerezaho kabiri. Keretse niba nawe utamwubaha, naho ubundi ugukunda ntashobora na rimwe kugusuzugura.

3. Kuguca inyuma: Umukobwa ugukunda by’ukuri ntashobora kugira igitekerezo cyagwa ubutwari bwo kuguca inyuma. Igihe cyose atekereje kuguca inyuma, azahungabana cyane, umutimanama we umwumvishe ko ari icyaha ku buryo yakomeza imbere aguca inyuma. Ntuzigere rero utekereza ko agukunda by’ukuri ngo nuko yaguciye inyuma rimwe gusa kubera ko ngo yari yasinze cyangwa urundi rwitwazo, yari akwiye kwibuka uburyo agukunda mbere yo gusinda agakora ibibi.

4. Kugukoresha: Abakobwa bafite amayeri menshi muri iki gihe kandi bashobora gukoresha nyuma bakaguta, bakibagirwa ko wanabayeho. Niba agukenera gusa mu gihe akeneye ubufasha, ugomba guhagarika ukareka kumukunda kuko atagukunda. Umukobwa ugukunda aguhorana ku mutima, ahora yumva agushaka, ashaka ko mwaba muri kumwe, ariko atari mu gihe ashaka ko musohokana kunywa gusa, cyangwa igihe akeneye amafaranga.

5. Gukoresha nabi amafaranga yawe: Umukobwa utitonda, ukoresha amafaranga yawe nkaho nta ejo hazaza, uwo si uwo kwegerwa. Gukoresha nabi amafaranga yawe ni ikimenyetso cyerekana ko atitaye ku bihe bizaza wenda kubera ko adafite gahunda yo gusangira nawe ubuzima bwe. Niba agukunda, azagutera inkunga yo kuzigamira ejo hazaza.( Src: www.lifehack.com)

Related posts