Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Uyu mugore yabuze icyo akora akeneye Inama zanyu: Yamaranye imyaka itatu abana n’ umugabo none yasanze afite umugore n’abana. Dore agahinda uyu mugore yahuye nako…

Umugore yavuze iby’agahinda ke, asobanura ko umugabo yitaga uwe yaje kumuvumbura amenya ko afite abandi bana ndetse n’undi mugore banasezeranye.Iyi nkuru yababaje benshi nyuma y’uko uyu mugore amenyeye ko umugabo yakundaga banabana afite undi mugore ndetse n’abana, kandi nawe bafitanye umwana umaze kugira umwaka.

Mu rwandiko yahaye Radio 2000, uyu mugore washenguwe yavuze ko umugabo yamusize kandi akamugambanira kandi yaramukundaga cyane.

Uyu mugore aragisha inama y’icyo yakora nk’uko yabyanditse muri urwo rwandiko.

Uyu mugore yagize ati: “Ndumva naragambaniwe cyane pe. Nabyaye umwana wanjye kugeza ubu afite umwaka urenga. Nakundanye na papa we imyaka irenga 3 yose tunabana, ku buryo nyuma yo kungambanira ndi kumva nsigaye hanze kuko ntigeze menya ko umugabo nakundaga yari yarashatse afite n’abandi bana”.

Ntabwo uyu mugabo we yari yarigeze amubwira ko yashatse, uretse kumubeshya gusa no kumwizeza ibitangaza. Uyu mugabo yaramufashe ajya kumukodeshereza, barabana nyuma aza kumusigira igikomere.

Byaba byiza ubaye uretse gushaka umugore cyangwa umugabo kuko ntabwo mwamarana kabiri ubaye ufite ibi bitekerezo. Reba ingingo 10

Urukundo nk’uru rureze hanze aha aho abantu bakundana n’abandi bababwira ko batigeze bashaka, nyamara ari ikinyoma gikomeye cyane. Ibi byakomeje kugaragara, aho umugeni ava mu rugo akagenda nyuma yo kumenya ko umugabo we yari afite abandi bana atigeze amubwira.

Ntabwo biteye isoni! Dore uburyo bwiza wasabamo imbabazi umukunzi wawe kugira ngo yongere asubirane akanyamuneza.

Ese uyu mugore wamugira izi nama? Ese ibi urabona bikwiye??

Related posts