Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports yazamukijwe umusozi muremure kandi afite imvune mu ivi

 

Uwayezu Jean Fidel uyobora ikipe ya Rayon Sports yashyizwe mu kangaratete nabo bafatanyije kuyobora iyi kipe ku munsi w’ejo hashize.

Ku munsi w’ejo hashize mu mazaha y’ijoro ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse na bamwe mu bakunzi baba hafi iyi kipe, bakoze inama ikomeye yiga ku bibazo Rayon Sports ifite kugeza ubu ariko ingingo nyamukuru yari ukwibaza kucyakorerwa Haringingo Francis umaze iminsi yerekanye ko gutoza Rayon Sports ari umutwaro bamwikoreje atawushoboye.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ko muri iyi nama yarangiye bemeje ko Haringingo Francis agomba gusezererwa ariko umwanzuro wa nyuma ugafatwa na Uwayezu Jean Fidel nk’umuyobozi mukuru wa Rayon Sports ariko bisa nkaho bamuzamukije umusozi muremure kandi afite imvune mu ivi.

Impamvu abenshi bemeza ko bagoye cyane Uwayezu Jean Fidel ni uko kugeza ubu iyo wirukanye Haringingo Francis bisaba ko uba ufite undi mutoza ugomba gusigarana ikipe kubera ko iyo agiye ajyana na Staff ye yose basanzwe bakorana kuva yagera hano mu Rwanda, ibi bivuze ko uyu mutoza naramuka yirukanwe hagomba gushakwa undi mutoza.

Kuri uyu wa kabiri nibwo biteganyijwe ko umwanzuro wa nyuma Uwayezu Jean Fidel araba yawushyize ahagaragara niba Haringingo Francis arasezererwa ndetse n’abatoza bagomba gusigarana ikipe ya Rayon Sports batoza imikino isigaye muri Shampiyona ndetse no mu gikombe cy’Amahoro.

Mu gikombe cy’Amahoro ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa 1/2 izahura na APR FC kuri uyu wa gatatu naho ikipe ya Rayon Sports yo izahura na Mukura Victory Sports ubwo izizakuramo izindi nizo zizahurira Final. Kiyovu Sports na Rayon Sports nizo zirimo guhabwa amahirwe yo guhurira kuri final ariko iby’umupira biratungurana.

 

Related posts