Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Uwari wagiye kurya iminsi mikuru iwabo nyuma yo guteza umwuka mubi muri Rayon Sports yaraye i Nyarugenge.

 

Rutahizamu w’ Ikipe ya Rayon Sports Aziz Bassane ,yaraye ageze i Kigali avuye kurya iminsi mikuru muri Cameroon n’ umuryango we.

Uyu munya_ Cameroon yari yavuye i Kigali ku wa 23 Ukuboza 2024, ubwo yari yagiye kwizihiza iminsi mikuru y’ impera z’ umwaka hamwe n’ umuryango we , ariko igenda rye ryakurikiwe n’ amakuru y’ ibibazo by’ amafaranga hagati ye n’ Ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi byavugwaga ko arimo kwishyuza amafaranga anga n’ ibihumbi umunani by’ amadorari( 8,000 $) Ikipe ya Rayon Sports yari umubereyemo ubwo yasinyaga amasezerano n’ iyi kipe.

Abakunzi b’ iyi kipe bahise bagira impungenge ,ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihutiye kumwishyura ayo amafaranga yose kugira ngo hatagira icyangiza umwuka mwiza mu ikipe.

 

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iherutse gutangaza ko imishahara y’ abakinnyi bose nayo yamaze kwishyurwa nta kibazo gisigaye.

Ibi byahise bihosha amakuru yari atangiye gukwirakwira avuga ko hari umwuka mubi hagati y’ umukinnyi n’ ubuyobozi bw’ Ikipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, uyu mukinnyi yakoranye n’ abandi imyitozo,bitegure umukino ukomeye izakina na Police FC ku wa 4 Mutarama 2025.

Kugeza ubu Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda n’ amanota 33, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 33.

Related posts