Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Uwari umufana ukomeye wa APR FC yitabye Imana

Kanzayire Console uzwi nka Shangazi,wari umufana ukomeye cyane w’ikipe ya APR FC wabarizwaga mu itsinda rya ’Online Fan Club’ yitabye Imana.

Kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2024 ku gicamunsi nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro yuko uwari umufana ukomeye uzwi nka Shangazi yitabye Imana,aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye.

Kanzayire Console uzwi nka Shangazi mu ntangiriro za 2022 nibwo hagiye hanze amakuru yuko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kuzahazwa n’indwara ya Kanseri y’umuhogo, Shangazi yagerageje kwivuza ariko ubushobozi bumushiriraho.

Uyu mubyeyi yamaze igihe arwiye i Kanombe mu bitaro bya gisirikare, nyuma aza kujya mu rugo aba ari ho arwarira, yaje kongera kuremba asubira mu bitaro akaba ariho yaguye.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru bashenguwe n’urupfu rwa Shangazi,utarahwemye gushyigikira ikipe ya APR FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Related posts