Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uwahoze aryamana n’ abagabo 10 ku munsi , ubu asigaye abwiriza abantu bakuzura umwuka. Ubuhamya agira abakiri bato

 

Ubuzima ni ikintu gitangaje aho usanga bufata buri wese uko bushatse ugasanga bamwe barinze babuvamo batabwishimiye cyangwa batarageze kubuzima bifuzaga. Nubwo biba bimeze bityo bamwe barahinduka bakava mubuzima butabahesheje agaciro bakabishobora, bakabaho neza bishimye. Uku Niko byagendekeye uyu mubyeyi wa Bana batatu witwa Mariam

Iyi nkuru y’ibyabaye kuri Mariam yatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubwo ababyeyi be bari baramaze gupfa, akarerwa na nyirakuru ubyara se. Yabaye kwa nyirakuru yishimye bitewe nuko yari akunzwe afatwa neza nk’ibisanzwe.

Inkuru y’ubuzima bwe yaje guhinduka ubwo yisanze abana na nyirasenge gusa kuko umugabo wa Nyirasenge yari yanze kumurera, yatangiye kubaho ubuzima bubi aha nibwo yari akirangiza amashuri atandatu abanza. Ibyatangiye ari umwana ufashwe neza ubayeho neza birangira atangiye gukora akazi ko murugo avuga ko nako bitari byoroshye bitewe nuko uwo yakoreraga yari afite umugambi wo kuzamwambura amafaranga 7000frw yakoreraga ku kwezi.

Mariam abyumvishe yahisemo kujyenda atwaye amafaranga 1000fr, ubundi ava mu Karere ka Ruhango ajya I Kigali, Nyamirambo aho se yabaga. Yagiye Kigali asanga se nawe yarapfuye atangira, gukora akazi ko murugo akorera umumama avuga ko wari umusiramu, atangira kujya abona kudufaranga agashyira nyirasenge wari umaze gusaza kumafaranga make yabonaga ho ubundi akagaruka.

Inkuru mu mashusho

 

Hashize igihe kitari kinini yaje guhura n’umusore bahuzwa na nyirabuja ariko birangira uwo musore amugize umugore barabana. Ntibyatinze kuko Mariam yahise asama inda ya 1 ubwo yari afite imyaka 17 gusa. Barabanye nyuma haza Kuza umukobwa avuga ko bari baziranye witwaga Bahati wari umurundi (nkwibuteko bose basengeraga mu idini ya Islam), aza aho kwa Mariam n’umugabo we. Ntibyatinze umugabo wa Mariam yagize uwo mukobwa umugore wanarutaga Mariam cyane ubundi aramuzana barabana, icyo gihe yari atwite inda nkuru, amaze kubyara, uyu mukobwa witwa Bahati yatangiye kujya amutoteza akanamuteraga ubwoba ko azamunywesha amazi akoresheje ifurusheti.

Umugabo wa Mariam yaje kumuta munzu wenyine amutana umwana w’uruhinja ndetse asiga amuteye Indi nda ya 2 ubundi ajya kubana na Bahati avugako bagiye gutura mu Ruhango. Ubuzima bwaramugoye cyaneko umugabo yajyaga yohereza abantu bagatwara ibikoresho byo munzu, biza gushira. hakaba hari umukobwa bari baziranye ajya kumutakira aramufasha amuha ibyo kurya. Umugabo wa Mariam yaje gufata umwana we aramumutwara (uwari waramaze kuvuka), ubuzima burakomeza ariko bukomeye, inshuti ze zaje kumugira inama yo gukora akazi ko kwicuruza, banamushakira inzu yo kubikoreramo.

Mariam yaje gutangira ako kazi agatangira atwite inda y’amezi 4 ataramara igihe kinini muri ako kazi yaje kubengukwa n’umusore aramucyura amucyura ataziko atwite, barabana amushakira inzu yo kubamo. Mariam yaje kubyara uwo musore atabizi biramubabaza ariko ntiyamuta kuko yamugarukiye birangira nawe amuteye Indi nda ya 3 aha yari afite imyaka 19 gusa, uyu mugabo avuga ko witwaga Pierre nawe yaje kumuta asigara munzu nabana be 2 . Aha ubuzima bwaramugoye cyane aho yabaga barahamusohoye ajya gutakira inshuti ze zari indaya ubundi atangira gukora akazi yeruye. (Kwicuruza)

Yakoze Aka kazi imyaka igera kuri 11, bigera naho aryamana nabagabo barenze 10 kumunsi kugirango atunge abana be, byaje gukomeza aho yambutse umupaka akajya gukorera Kampala ndetse na Nairobi ariko abana be akabagendana aho agiye.

Yageze Nairobi ahura n’umugabo w’umudogiteri aramwikundira ashaka kumugira umugore undi nawe arabyemera ariko abanza kugaruka mu Rwanda kugirango agurishe ibyo yari afite ngo bajye kwibanira.

Yaraje ageze mu Rwanda, aho yari acumbitse habaga umubyeyi wahoraga amubwirango nibajye gusenga uwo munsi akihagera nabwo yarabimubwiye, Mariam utarakozwaga ibyo gusenga yaramwemereye ariko amubwirako niyongera kubimubwira azamugirira nabi, bajyana gusenga.

Mariam watangiye ibyo gusenga atabyumva neza yageze murusengero, Imana iramuvugisha imubwirako naramuka asubiye Nairobi azahapfira, byaramurakaje agirango ni wamugore wamujyanye wabivuze ubundi ntiyahinduka akomeza kuba umusinzi cyane akabifatanya no gusambana.

Mariam wari uturanye nabantu benshi basenga byarangiye abyemeye atangira kujya asenga, kubera gusenga no kwizera Imana, yaje guhinduka avugako Imana yamuhisemo kugirango ajye atambutsa ubutumwa bwayo yaje guhinduka ibyo kujya Nairobi gusanga umugabo arabireka ahubwo yiyegurira Imana. Avugako Imana yamuhinduye ikamuvana mubuzima bw’umwanda bikarangira abaye umukozi wayo akaba atanga ubutumwa bw’imana ndetse anashishikariza benshi kuyikurikira.
Mariam yaje gukizwa ariko ubukene aribwose ibyo byose yabyerekaga imana ubundi imana ikabimufashamo neza, ubundi abana be uko Ari batatu kuko n’umukuru yari yaragiye kumugarura bose bariga ubu imfura ye yabyaye muri 2001 ari kuminuza .

Mariam agira abantu inama cyane cyane urubyiruko yo kwiyegereza Imana ukayizera ngo kuko ariyo itanga ubuzima ikanabwisubiza. Avuga ko iyo wizeye Imana ibintu byose biba byiza.

Related posts