Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uwahoze ari umuyobozi wa #Rayon sports Munyakazi Sadate yigaritse umukobwa umushinja kumufata ku ngufu.

Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yahakanye amakuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, y’umukobwa wamushinjaga kumufata ku ngufu.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo umukobwa ukoresha amazina ya Afsa Karenzi kuri Twitter, yanditse kuri uru rubuga avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Munyakazi Sadate.

Yagize ati “Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi.”

Yakomeje abwira RIB ko yagira icyo ikora ku byamubayeho, anasaba ko yarindwa ibikangisho by’uyu mugabo.

Munyakazi Sadate mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru nyuma y’ubu butumwa, yavuze ko uyu mukobwa nta hantu amuzi amugira inama yo kwitabaza ubutabera.

Ati “Ntabwo muzi. Nta kintu kidasanzwe ngiye gukurikizaho nyuma y’ubutumwa bwe. Wajyana umuntu mu nkiko utamuzi?”

“Niba ibyo yanditse ari ko byabaye yari kujya mu butabera kuko dufite ubutabera butarenganya umuntu uwo ari we wese. Kuba yabijyanye ku mbuga nkoranyambaga ni ugusebanya nk’uko dusanzwe tubimenyereye. Nibwo bwa mbere mwumvise.”

Munyakazi yakomeje avuga ko uyu mukobwa yashakaga kumusebya cyane ko mu busesenguzi yamukoreye yasanze ari mu basanzwe barwanya Leta y’u Rwanda, kandi ngo aba bantu uyu mugabo ahora mu rugamba rwo kubamagana.

Ati “Nanakurikiranye Twitter ye mbona ibitekerezo yagiye atanga ku buyobozi mbona afite aho ahurira n’abo njya ndwanya, nibwo busesenguzi buke maze gukora kandi ibintu nk’ibyo duhora tubyiteguye.”

Ubu butumwa bw’uyu mukobwa yamaze kubusiba ku rubuga rwa Twitter yari yabunyujijeho, ikintu cyatumye Munyakazi yongera gushimangira ko ari umuntu washakaga kumuharabika.

Src:IGIHE

Related posts