Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ntibisanzwe,Umurozi yahinduye abahungu be batatu(3) ibishusho ngo bamwubahe.

Mu cyaro cy’ ahitwa Donguila mu gihugu cya Gabon umupfumu kabuhariwe yakoreye abana be ibintu bidasanzwe.

Iyi ni inkuru ishingiye kuri uyu mupfumu w’ umugore ufite imyaka 51 y’ amavuko yahinduye abahungu be batatu ibishusho bikoze mu biti kuko ngo bari bamusuzuguye.

Amakuru avuga ko umuhungu w’ imfura yabonye ibi bibaye agakizwa n’ amaguru ahunga muri iki cyumweru. Aba bahungu bahinduwe ibishusho bibajwe ngo bavuye ku ishuri bafata inyama mu cyumba cya nyina batabisabiye uburenganzira.

Nkuko bibyutse bivugwa,Africa24.info dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mugore yahise abahindura ibishushanyo bakimara kurya izo nyama bataranasohoka mu cyumba cye.

Umuhungu w’ imfura utarariye kuri izo nyama, akaba yarabonye ibyabaye kuri barumunabe agahita ahunga arasaba umuntu wese waba uzobereye iby’ ubupfumu kujya kureba barumuna be akabasubiza ubuzima kuko n’ ubu ariko bakimeze.

Uyu muhungu w’ imfura yatinye kongera gusubira mu cyaro avukamo kubera ibihakorerwa agira ubwoba bwinshi cyane kuko ngo hibera abarozi bubwoko butandukanye.

Uyu mugore w’ imyaka 51 afatwa nk’ icyago aho atuye arica agakiza ndetse akanatunga icyo akunze cyose. Nta muntu uzi niba abo bahungu bagihumeka cyangwa barapfuye gusa uyu mupfumu abwira abantu ko azabasubiza ubuzima hashize imyaka 10.

Ibi bibumbano bitatu biba mu nzu uyu mugore akoreramo imirimo y’ ubupfumu gusa nta muntu watinyuka ngo abaze ikibazo na kimwe uyu mugore cyangwa ngo amusabe gusubiza abo bana ubuzima.

Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko hari abarozi benshi kandi bose barutana ubuhanga ku buryo nabo ubwabo usanga batinyana.

Related posts