Uwahoze ari Meya wa Musanze yabonye ubuzima bugoye ahitamo gushinga YouTube channel!

 

Kuri ubu inkuru irimo kuvugwa cyane mu binyamakuru bitandukanye ndetse n’ imbuga nkoranyambaga zahano mu Rwanda bose barimo kugaruka ku wari Umuyobozi w’ Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’ Abaturage,Kamanzi Axelle wamaze gushinga YouTube channel azajya acishaho ibiganiro nyuma yo kwirukana kuri izi nshingano zo kuyobora ako Karere mu mwaka 2023.

 

Kamanzi Axelle yari amaze imyaka irenga itatu mu mirimo nk’ umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Musanze gusa Axelle akaba yaramamaye cyane mu 2022 ubwo yabazwaga ikibazo n’itangazamakuru nyuma y’inama mpuzabikorwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yigaga ku bibazo bikibangamiye umuryango Nyarwanda.
Icyo gihe Kamanzi Axelle yabajijwe ikibazo cy’abaturage bo mu Murenge wa Shingiro batishoboye bubakiwe inzu ariko zigatangira kwangirika bidateye kabiri. Mu gusubiza itangazamakuru kuri iki kibazo akaba yarahisemo kwinumira ndetse ahita yigendera adasubije itangazamakuru.

 

Kuri ubu nyuma y’imyaka hafi itatu nta gakuru ke mu itangazamakuru ubu amakuru ye mashya ni uko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo nyuma yo kwirukanwa mu mirimo ya Leta , kuri ubu uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kamanzi Axelle akaba yafunguye umuyoboro we wa Youtube aho azajya asangiza abamukurikira kuri iyi Youtube ibiganiro bikubiyemo amasomo y’ubuzima atandukanye.

 

Ni Youtube Channel yise Gahinga Harmonie TV bigaragara ko itarazamuka cyane aho akurikirwa n’abantu 1000 kuri iyi Youtube channel ye, ikindi ni uko ari Youtube Channel imaze igihe gito ishinzwe aho bigaragara mu mwirondoro wayo ko yashinzwe tariki 6 Mutarama 2025, Axelle akaba amaze gushyiraho ibiganiro bigera kuri 13 aho ikiganiro cye cyakunzwe cyane ari ikimaze kurebwa n’abantu igihumbi n’amaganatandatu (1600).

Amwe mu masomo atanga mu biganiro bye harimo ayibanda cyane ku buryo watakaza ibiro, inzira wanyuramo ndetse n’uko wabikora, umwe mu nshuti za hafi zuyu mutegarugori twaganiriye yatangarije UMURYANGO ko Kamanzi Axelle ibyo arimo gukora abizi kuko yize itangazamakuru mu ishuri ry’itangazamakuru rya ICK mu karere ka Muhanga ndetse ko indoto ze bakiri ku ntebe y’ishuri yajyaga ababwira ko ari ukuzaba umunyamakuru nomero ya mbere mu Rwanda.Mu bitekerezo abantu bagiye bamuha bakimara kumenya aya makuru , abenshi bamuteye ingabo mu bitugu bamwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya atangiye , abandi bakavuga ko batari baziko Meya yaba ari umunyamakuru mwiza kuri uru rugero.