Ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, Ubuyobozi bwa Rayon Sports hamwe n’abayobozi Fan Clubs, bateraniye mu nama y’Inteko Rusange isanzwe yabereye muri Kigali Serena Hotel. Iyi nama ni uko yari iasanzwe , yabayemo udushya twinshi twagiye dutungura abantu benshi bakunda iyi kipe.
Iyi Nteko Rusange byari biteganyijwe ko itangira saa tatu za mu gitondo, ariko yatinzeho isaha irengaho iminota micye kubera bamwe mu banyamuryango batinze kuhagera, n’imyiteguro nayo ikaba itari yanozwa neza.
Ibyari biteganyijwe muri iyi nama byari ukugaragaza ibikorwa by’umwaka w’imikino ushize no gutegura undi mwaka mushya w’imikino 2025–2026.
Iyi nama yayobowe na Dr. Emile Rwagacongo, Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, mu gihe Perezida Paul Muvunyi atari ahari kuko atari mu gihugu, ariko yari yohereje abamuhagarariye.
Ubwo rero inama yari igiye gutangira, abayobozi basabye ko buri wese azimya telefone kugira ngo hirindwe gufata amashusho y’ingingo zikomeye zari zigiye kuganirwaho, ariko umwe mu banyamuryango yazamuye telefone mu gihe kitari gikwiye bituma inama ihagarara by’akanya gato. Nyuma yo kuyigenzura basanga ntacyo yafashe, baramureka ariko asobanura ko atari azi ayo mabwiriza kuko yageze mu imana ayo mabwira yatanzwe .
Ubwo iyi inteko yinjiraga mu ngingo zikakaye , abakozi bahembwa na Rayon Sports basabwe gusohoka mu basohowe barimo Ngabo Roben, Muhawenimana Claude, Irambona Eric, Nshimiyimana Emmanuel (Matic) n’abandi.
Amakuru avuga ko hagombaga kuganirwa ku mishahara y’abakozi bahembwa amafaranga arenze ay’abakinnyi.
Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Twagirayezu Thadée, yasohotse mu cyumba cy’ inama itarangiye afite ikiniga, asubira mu modoka ariko nyuma agaruka mu buryo bw’ibanga. Bivugwa ko yari ababajwe n’uko hari abayobozi bamwe mu bayobozi ba mutereranye.
Ikindi cyatunguranye ni ubwegure bwa Ngoga Roger Aimable, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports, wasezeye mu marira avuga ko ababajwe no kubona abari bagakwiye gufasha Rayon Sports aribo barimo kuyisenya bitewe no kutumvikana kwabo.
Nyuma y’inteko Rusange habaye ikiganiro n’itangazamakuru aho Murenzi Abdallah yasobanuye ko ibyabaye byose byari bigamije guhosha amakimbirane amaze iminsi acicikana mu bayobozi ba Rayon Sports. ati: “Amakimbirane ashobora kuvuka ahantu hose, ariko uburyo tuyakemuramo nibyo by’ingenzi. Twiyemeje kureba icy’ingenzi, aricyo ikipe yacu. Rayon Sports igomba kuduhuza twese.”
Yatangaje kandi ko uyu mwaka Rayon Sports izakoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 frw, izaturuka mu baterankunga, ku bibuga, mu bihembo ndetse n’abafana. Ubu ngo bamaze kubona miliyoni 400 zo gutangiriraho.
Rayon Sports izatangira Shampiyona tariki ya 13 Nzeri 2025 ikina na Kiyovu Sports. Murenzi yavuze ko ikipe igomba kwitegura kare ati: “Kurya ni kare, ushaka gutwara Shampiyona atangira atsinda imikino minini.”