Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Utwo dufaranga tudukinira umukino umwe”_ Ancelotti yakuye Real Madrid mu Gikombe Cy’Isi cy’Amakipe, anatangiza intambara kuri FIFA

Umutoza wa Real, Carlo Ancelotti yavuze ko Real Madrid ishobora kutazitabira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyo mu mwaka utaha wa 2025, kuko angana na miliyoni 20 z’Amayero bari kuyiha ku irushanwa ryose ubundi iyi kipe iyabara mu mukino umwe wonyine.

Ni umwanzuro uyu mukambwe w’Umutaliyani yatangaje kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kamena 2024, ubwo yari mu kiganiro n’Igitangazamakuru cya II Giornale.

Ni nyuma y’uko kandi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ritangaje ko mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2025, kizitabirwa n’amakipe 32 mu nkubiri yatangijwe n’abarimo Umutaliyani, Gianni Infantino uyobora FIFA.

Carlo Ancelotti ukiri mu mpumeko y’ibyishimo byo gutwara UEFA Champions League na Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga abura amanota atanu gusa ngo yuzuze amanota ijana, ubwo yari abajijwe ku myiteguro y’iri rushanwa rizaba mu ishusho nshya, yavuze ko ririmo udufaranga duke cyane; ibintu bishobora no gutuma kiriya kigugu kitazaryitabira.

Nta kunyura ku ruhande, Ancelotti yagize ati “FIFA yarabyibagiwe. Abakinnyi n’amakipe ntibazitanira ririya rushanwa. Umukino umwe wa Real Madrid uhwanye na miliyoni 20 [z’Amayero], none FIFA iri kuyaduha ku irushanwa ryose.”

Nk’aho ibyo bidahagije, Carlo Ancelotti yahise akangurira n’andi makipe kuzagera ikirenge mu cya Real Madrid, na yo ntazitabire. Ati “Ntibishoboka! Kimwe natwe, andi makipe na yo azatera utwatsi ubutumire.”

Mu busanzwe Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kitabirwaga n’amakipe arindwi yonyine yatwaye Ibikombe byo ku rwego rw’Umugabane nk’aho mu giheruka cya 2023 cyatwawe na Manchester City, cyari kitabiriwe na Manchester City, Fluminense, Club Leon, Al-Ahly yo mu Misiri, Urawa Red Diamonds, Auckland City, ndetse ba Al-Ittihad.

Mu gitaha cya 2025, hazitabira amakipe 32 arimo 12 y’i Burayi ayobowe n’ayatwaye Champions League z’imyaka ya 2021, 2022, 2023 na 2024 [Chelsea, Real Madrid (2) na Manchester City].

Andi makipe y’i Burayi yabonye itike ni Salzbourg, Paria Saint Germain, Borussia Dortmund, Bayern Munich, Inter Milan, Juventus Turin, FC Porto, Benfica Lisbonne, na Atlético de Madrid.

Igikombe cy’Isi cy’Amakipe giteganyijwe kuba hagati ya taliki 15 Kamena (6) 2025 na 13 Nyakanga (7) 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Carlo Ancelotti yavuze ko Real itakinira miliyoni 20 zizaba ziri mu Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025

Related posts