Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Utaratsinze kiyovu Sports ntasubize amerwe mu isaho, umwuka wongeye kuba mwiza mu bayobozi ba kiyovu Sports

Nyuma y’igihe kirekire havugwa amakuru atari meza mu ikipe ya Kiyovu Sports, ubu ngubu umwuka ni mwiza muri iyi kipe by’umwihariko kuruhande rw’Abayobozi.

Mu ikipe ya Kiyovu Sports umwuka mwiza wongeye kugaruka nyuma yaho hari hashize iminsi ibintu bitifashe neza hagati y’Abayobozi bayo. Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo hagaragaye amashusho agaragaza Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports Campany Ltd, na mugenzi we Ndorimana Jean François Régis uzwi nka (General) bishimiye. Ni nyuma y’ibiganiro aba bagabo bombi bagiranye byari bigamije ubwiyunge hagati yabo.

Kiyovu Sports yari imaze iminsi yitwara nabi bigahuzwa no kuba imiyoborere y’ikipe itari meze neza. Byanatumaga benshi bagira Inama aba Bagabo yo kwiyunga cyangwa batabikora ikipe ikabasenyukira mu biganza.

Ku munsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Kiyovu Sports izakira ikipe ya Gorilla FC. Mu mikino 4 bamaze gukina kiyovu Sports iri kumwanya wa 8 aho ifite amanota 5.

Related posts