Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, Nyakubahwa Paul Kagame yaburiye uwo ari we wese ushaka kwitambika iterambere n’umutekano by’u Rwanda, avuga ko bitazabahira.

Ni ibikubiye muri byinshi Nyakubahwa Paul Kagame yagejeje ku baturage bo mu turere twa Kirehe na Ngoma aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere, taliki ya 2 Nyakanga 2024, aho wari umunsi wa cyenda w’ibikorwa bye.

Nyakubahwa Paul Kagame, amaze kuvuga iby’abayobozi babi bayoboye u Rwanda bagasenya igihugu, yavuze ko kuri ubu umutekano uhagaze neza, ahamya ko igihugu kizahangana n’abatakifuriza iterambere, maze aboneraho kubasaba ubufatanye buzatuma iterambere rigerwaho kandi mu buryo bwihuse.

Ati “Iby’umutekano, ibyo hafi 90% byararangiye. Iby’abamajyambere nshingira ku bukungu butera imbere, ibyo ni byo dushyizemo imbaraga kubyubaka, ariko bitari ukubaka gusa ahubwo harimo no kwihuta, turashaka kwihuta mu majyambere. Ntidushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n’abandi bafatanyije ni iyongiyo. Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano ibyo turabikemura vuba na bwangu.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje kwiyamamaza muri aka karere ka Kirehe ahari hateraniye imbaga y’abantu basaga ibihumbi 200 kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi, Nyamasheke na Karongi

Biteganyijwe ko kuri kuri uyu wa Gatatu taliki Nyakanga 2024, Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera.

Nyakubahwa Kagame avuga ko gutera imbere bidahagije, ahubwo ni ugutera imbere mu buryo bwihuse!
Kuri site ya Kirehe hari hateraniye abantu ibihumbi bibiri!
Perezida Kagame aramutsa Abanya-Kirehe, abasaba guhitamo abayobozi batari “abapumbafu”!

Related posts