Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Urwishigishiye ararusoma! Hamenyekanye icyatumye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda wateje impaka kuri Mutesi Jolly ahamagazwa na RIB

Mu ijoro kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,  rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru Jean Nkundineza, nyuma y’ itabwa muri yombi ry’ uyumunyamakuru wavuze amagambo yafashwe nk’aremereye kuri Miss Mutesi Jolly, hatangajwe ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi, ndetse n’icyo akurikiranyweho.

Ubutumwa uru rwego rwanyujije kuri X, bugira buti RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).”RIB yakomeje ivuga ko uyu munyamakuru “Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho

Uru rwego ruvuga ko uyu munyamakuru afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, rwaboneyeho gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nkuko biteganywa n’amategeko.Uyu munyamakuru atawe muri yombi nyuma y’iminsi micye agize icyo avuga ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwahanishije Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] gufungwa imyaka itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Uyu munyamakuru wakunze gutanga ibitekerezo ku rubanza rwa Prince Kid, ko Miss Jolly ari mu bari inyuma y’ibyatumye uyu mugabo ajyanwa mu nkiko, ubwo hatangazwa kiriya cyemezo cyo kumufunga, yakoresheje amagambo yateje impaka, avuga ko uyu wabaye Miss Rwanda ageze ku mugambi we.Muri aya magambo tutifuje kuvuga yose [kuko atajyanye n’umurongo w’igitangazamakuru], hari aho agira ati “Mutesi Jolly urishimye? urumva umeze ute? ugiye kunywa Hennessy? ugiye kunywa amarula? ugiye gukora party? ikintu cyose uryoherwe. Enjoy [uryoherwe] Reka mvuge nti ‘enjoy’, uramugaritse ntakundi.”

Ni amagambo yateje impaka muri bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu munyamakuru yibasiye Miss Jolly, kandi yagaragaje ko Inkiko zafashe kiriya cyemezo zitari zikwiye kugifata.

Related posts